Rubavu: Abahombeje SOSERGI mu mazi abira

Sangiza iyi nkuru

Mu nteko rusange y’abanyamuryango ba Sosiyete ya SOSERGI yateranye kuwa 15 Kanama 2023, abanyamigabane bayo bagarutse ku bihombo bagushijwemo n’abahoze ari abayobozi bayo, bemeza ko bagiye gutangira gukurikiranwa ngo babiryozwe.

Iyi sosiyete ikora ubucuruzi butandukanye burimo gutwara abakozi ba BRALIRWA, gucuruza ibikatsi by’inzoga bihabwa amatungo (dràªche) ndetse banafite inyubako igeretse ikodeshwa mu mujyi wa Gisenyi n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Mu nama yabaye ku wa 15 Kanama 2023 byagaragajwe ko ubuyobozi bwasimbujwe abanyereje amafaranga ya SOSERGI bari bahawe inshingano zitandukanye bagombaga kuzuza mu gihe cy’umwaka umwe; zirimo gukurikirana inyandiko za SOSERGI no kugenzura ikoreshwa ry’umutungo, kwiga, gucukumbura no kumenya ikibazo cyari mu nama y’ubutegetsi ya SOSERGI ndetse no gutegura amatora.

Hagaragajwe ko babashije gushyira ibintu ku murongo ndetse baranunguka.

Niyonsaba Mabete Dieudonne uyobora urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Rubavu yashimiye komite yagiriwe ikizere nyuma yo kuzahura ikigo yemeza bigiye gutera imbaraga abandi zo kwishyira hamwe.

Ati: “Iyi komite yagiyeho nyuma y’imvururu nyinshi ariko ubu raporo yagaragaje ko babashije kwishyura miliyoni 400 kandi bunguka miliyoni 162. Bakomeje gutya byaba byiza kandi birashoboka kuko iyi komite yongeye kugirirwa icyizere akaba ari na yo ikomeza kuyobora sosergi kuba bahagaze neza bizatera imbaraga abandi zo kwishyira hamwe.”

Karekezi Salomon wagiriwe icyizere n’abanyamuryango bakamutorera kuyobora SOSERGI Ltd, avuga ko Sosiyete yari ihagaze nabi ubwo bahabwaga kuyiyobora, aho yari ifite igihombo cya miliyoni 32 Frw.

Ati: “Mu mwaka umwe twaracukumbuye tubasha kubona ibihombo Sosiyete yarimo turwana no kubivabano ngo idaterezwa cyamunara.”

Yakomeje agira ati: “Muri iyi myaka 3 iri imbere dutorewe tugiye gushyira imbaraga mu gukurikirana abahombeje Sosiyete ndetse hanabeho uburyozwe bw’umutungo bangirije.”

Mu byahombyaga iriya sosiyete hatanzwe urugero rw’amadarubindi yagurwaga arenga ibihumbi 15 Frw bo bakajya bayagura ku mafaranga ibihumbi 6 Frw, ibyatumye hagaragara ikinyuranyo cy’arenga ibihumbi 9 Frw yibwaga muri izo nzira.

SOSERGI yashinzwe muri 2015, ikaba ifite imari shingiro isaga miliyoni 600Rwf n’abanyamuryango basaga 180.

Muri 2022 nibwo muri iyi Sosiyete y’Ubucuruzi hatangiye kuvugwamo umwuka mubi ushingiye ku inyerezwa ry’umutungo, ibyatumye abanyamigabane bayo basaba inzego zibishinzwe kubikurikiranira hafi.

Ni ibibazo byashyizwe hanze nyuma y’ifungwa ry’Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya SOSERGI, Bizimana Edouard, watawe muri yombi ku wa 20 Ukwakira 2021.

Icyo gihe yari kumwe n’umuntu wica inzugi n’umuhesha w’inkiko bari gufungura ibiro byari byarafunzwe na Kalisa Kirenga washyizweho nk’Umuyobozi w’Agateganyo w’iyi sosiyete.

Taliki 10 Nyakanga 2023 mu nama yayobowe n’umwanditsi wa RDB, abari abayobozi batakarijwe icyizere hashyirwaho inama y’ubutegetsi y’agateganyo yagombaga kumara umwaka ari nayo yongewe kugirirwa ikizere cyo kuyobora mu gihe cy’imyaka 3.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *