Abaturage 70 bo mu karere ka Rubavu bahangayikishijwe n’amafaranga yabo bavuga ko ari miliyoni esheshatu batishyuwe kandi barakoreye Rwiyemezamirimo mu kubaka umuhanda Kabuhanga —Bulingo, uri mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu.
Bamwe muri aba baturage 70 bishyuza ayo mafanga, bavuga ko bayakoreye hagati y’ukwezi kwa gatanu n’ukwa munani muri uyu mwaka wa 2017, ubwo bari muri bamwe bakoraga umuhanda w’igitaka Kabuhanga-Bulingo ufite ibirometero icyenda n’igice.
Aba baturage bakagaragaza ko bagiye no ku karere muri Nzeri uyu mwaka bagasaba ko kabishyuriza ayo mafanga, ariko kugeza ubu ntagisubizo barabona.
Uku kutishyurwa ngo byabagizeho ingaruka zikomeye, Rubayiza Fidele yagize ati ”ikibazo twakijyanye mu karere mu kwezi kwa cyenda, batwizeza ko bazakurikirana ikibazo cyacu, kugeza ubu amaso yaheze mu kirere kandi ayo mafaranga twakoreye yari ayo kudufasha kubona imbuto zo guhinga, mituweri, amafaranga y’amashuri none byose byarabuze”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ruhande rwa rwiyemezamirimo ari we, Mudenge Emmanuel, avuga ko impamvu ituma atishyura abo baturage , ari uko akarere ka Rubavu kamaze umwaka wose katamwishura.
Ku murongo wa telefoni, aganira na Bwza.com, yagize ati ”akarere ka Rubavu kamaze umwaka wose katanyishyura, niyo mpamvu nanjye ntabashije kwishyura abo baturage”.
Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bukavuga ko
kugirango bumwishyure agomba kuzana inyemezabwishyu igaragaza ko yishuye abaturage, iyo
nyemezabwishyu avuga ko imaze umwaka itarishyurwa, bo nk’akarere ko batari bayibona.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain, agira ati ”ntabwo yigeze agaragaza iyo nyemezabwishyu ngo tumwishyure, kandi iyo nta n’ubwo igomba kuba impamvu yo kwambura abaturage yakoresheje kuko amategeko arasobanutse”.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iki kibazo cyo kutishyura abaturage ari bwo bakimenye, yizeza abaturage ko bagiye kugikurikirana kugirango bishyurwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.com


