Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda (Pfunda tea campany) ruherereye mukarere ka Rubavu mumurenge wa Nyundo, bakusanyije inkunga Ya miliyoni 10 ( 10 000 000frw) yo kugoboka abaturage bugarijwe n’inzara bitewe n’a gahunda ya guma murugo yashyizweho na leta muriki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID 19 .
Umuyobozi w’uruganda SURENDER Jhijaria , yabwiye bwiza.com ko ibi babikoze muri gahunda yokunganira icyifuzo cy’Umukuru w’igihugu na guverinoma kugirango bagoboke abaturage bafite inzara kubera kuguma murugo byatewe n’icyorezo cya Coronavirus .

SURENDER Jhijaria
Ati” Murwego rwo gushigikira icyifuzo cya Perezida wa Repubulika abakozi b’uruganda Pfunda tea Campany , twabashije gukusanya miliyoni 10 tuzishyikiriza akarere kugirango zifashe abaturage bari batunzwe noguca incuro batagisohoka mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza no gukumira iki cyorezo Corona”
Kuruhande rwa bamwe mu baturag, bavuga ko bari mubuzima bubi ariko bakanashima inzego zitandukanye zatangiye kubagoboka. Nyirabashitsi Nathalie wo mu murenge wa Nyundo yagize
Ati ” Nari ntunzwe no guca incuro , ariko kuva gahunda ya guma murugo yatangira mbayeho nabi , hari igihe mburara nkabwirirwa hamwe n’ abana , ndashimira uruganda na Leta batangiye kutugoboka”

Nyirabashitsi Nathalie
Umuyobozi w’uruganda rwa Pfunda yanahamagariye ibigo bikomeye guhaguruka bagafasha Leta mu urugamba rwo kwita kubaturage b’amikoro make muri iki gihe isi y’ugarijwe n’ikiza cya Covid19.
Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda rufite abakozi basaga 260 hamwe naba nyakabyizi basaga ibihumbi 2000
MAGARAMBE Theodore


