Rubavu: Abamotari bategetswe gukoresha esansi ya kompanyi imwe

Sangiza iyi nkuru

Abamotari bo mu Karere ka  Rubavu baratabaza bavuga ko bahawe amabwiriza yo gukoresha esansi ya Kompanyi yo muri Afurika y’Epfo yitwa Engen.

Aba bamotari batangarije The Chronicles dukesha iyi nkuru ko ibi babitegetswe n’abayobozi babo, ubusanzwe bafitiye icyizere hafi ya ntacyo.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa ati “  Ibaze na we uri ku mupaka,  ugomba gukora uregendo ukajya ku rundi ruhande rw’umujyi kugira ngo ubone esansi. Ibi ukabikora kubera ko nta handi wemerewe kujya.”

Aba bamotari bavuga ko uretse n’aya mabwiriza, sitasiyo za Kompanyi Engen mu Mujyi wa Rubavu ari ebyiri gusa bityo ko bibagora kubona serivisi zayo kugira ngo bubahirize ibyo ababayobora babahaye.

Bavuga ko ibyo bategetswe ntaho bihuriye na Kompanyi ya Engen, ko ahubwo ibi bikorwa kugira ngo koperative yabo, UCOTAMRU, yishyure ideni rya miliyoni 25 Rwfs ifite ibifashijwemo na Engen.

Iri ngo ni ideni ryakomotse ku bandi bayobozi bayoboye iyi koperative mu myaka ishize. Kugira ngo ryishyurwe, bagomba kunywesha kuri Engen nk’uko impande zombi zabyumvikanyeho.

Aba bamotari bavuga ko ikitumvikana ari uko  bakomeje gutanga amafaranga 400 ngo hishyurwe iri deni kandi hari n’amasezerano bagiranye na Engen nayo agamije kwishyura ideni.

Bemeza ko Nyuma hitabazwa  amasezerano bagiranye na Engen nayo ari inzirondo kuko ngo izishura ibihumbi 800 Rwfs ari uko nabo bamaze kunywesha litiro ibihumbi 80 bya esansi icuruza.

Umuyobozi wa  UCOTAMRU, Safari Patrick avuga ko abamotari bose bemeye kubahiriza aya mabwiriza kugira ngo hishyurwe uyu mwenda wa koperative yabo.

“ Amasezerano twagiranye na Engen yakozwe mu nyungu z’abanyamuryango ba koperative.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA), Jean Bosco Harerimana avuga ko ibyakozwe na koperative bikwiriye.

Gusa avuga ko abayobozi bagomba kuzajya basobanurira abanyamuryango uko bihagaze kugira ngo batagira ngo harimo amayeri. Avuga ko “RCA ntacyo yakora ku masezerano yakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ni kenshi humvikana rwaserera muri koperative z’abamotari mu Rwanda. Abatungwa agatoki ni bayobozi banyereza umutungo wa koperative n’ibindi bibazo uruhuri bigenda bigaragazwa n’abanyamuryango.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *