Rubavu: Abarimu barasaba ko hanozwa amategeko agenga uburezi

Sangiza iyi nkuru

Abarimu bo mubigo by’amashuri yisumbuye, abanza ndetse n’ayincuke bavuye mu mirenge yose igize akarere ka Rubavu bahuriye mu mujyi wa Gisenyi mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwarimu, basaba ko hanozwa neza amategeko agenga uburezi.

Ni umunsi ngarukamwaka wa mwarimu wizihizwa ku itariki ya 5 Ukwakira, abo muri Rubavu bagiye bahabwa ijambo muri ibyo birori, bavuze mu izina rya bagenzi babo, bagaragaza ibibazo byugarije umwarimu mu Rwanda banasaba ko byavugutirwa umuti kugirango ihame ry’ireme ry’uburezi rirusheho kwimakazwa.

Mu bibazo bagaragaje bibabangamiye bikanadindiza ireme ry’uburezi , harimo n’amwe mu mategeko y’uburezi mu Rwanda ngo agomba kunozwa.

Ingero zatanzwe ni aho ugisanga Abarimu bigisha mu bigo by’amashuri y’igenga basabwa inyungu z’ikirenga mu gihe basaba inguzanyo muri Coperative Uwarimu SACCO, mu gihe uwa leta asabwa inyungu nkeya kandi bose ari abanyamuryanga bangana imbere y’amategeko agenga Amakoperative mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ikibazo cy’abarimu bakora batagira amabaruwa y’akazi, gukora amasaha y’ikirenga bigatuma batabasha gutegura neza amasomo no kwita ku miryango yabo, abajya mu zabukuru badahabwa imisanzu yabo nkuko bikorerwa abandi bakoreye izindi minisiteri, amategeko yihariye yashyiriweho mwarimu ariko bakaba batarayasobanuriwe, kudahemberwa igihe no kutazamurwa mu ntera,…

Mukakinani Marie Therese, wo mu murenge wa Bugeshi akaba yanavuze mu izina rya bagenzi be, yagize ati “turifuza ko amwe mu mategeko agenga uburezi by’umwihariko Umwarimu yanozwa, hakoroshywa amabwiriza yo gutanga inguzanyo, kandi abarimu bakora badafite amabarwa bakayahabwa ndetse na Programu nshya y’imyigishirize bakayihugurirwa”.

Byanashimangiwe na twagirayezu Jean Damascene, Umwarimu mu kigo cy’ishuri cya Nyundo wagize ati ”tubangamiwe bikomeye n’amasaha menshi dukora kuko dutangira saa moya tukageza saa kumi n’igice. Ibi bituma tutabona igihe gihagije cyo gutegura neza amasomo ndetse no kwita ku miryango yacu”

Mu bisubizo byatanzwe na Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa leta muri Ministere y’uburezi, yijeje abarimu ko bagiye guhagurukira ibibazo byabo kandi ko banabitangiye.

Agira ati ”Leta igiye kuzashyiraho inkunga ya buri mwaka izajya yunganira umushahara wa Mwarimu, umwaka utaha tuzabagezaho gahunda ya one Lap top by teacher, hari iteka rya Perezida wa Republika ryo ku wa 24.11.2016 ryemera kuzamura mu ntera umwarimu.

Tugiye koroshya amategeko n’amabwiriza agenga inguzanyo zihabwa umwarimu muri SACCO, abatanga servisi mbi cyane abatinda guhemba abarimu bagomba kuzabibazwa, kandi abarimu bakora batagira ibarwa bazazihabwa vuba.”

Ibi byanagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, wihanangirije abadindiza gahunda ya Mwalimu cyane abakora batagira Inzandiko z’akazi .

Yagize ati ”ntabwo twumva ukuntu umwarimu ashyirwa mu mwanya atagira urwandiko, turabizeza ko tuzabikurikirana”.

Mu karere ka Rubavu habarirwa abarimu 2 952 bigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye, tekiniki ndetse n’ incuke . Insanganyamatsiko y’umunsi wa mwarimu uyu mwaka igira iti ”Umwarimu ushoboye inkingi y’uburezi”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Magarambe Theodore/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *