Rubavu: Abarimu nibo bigisha abana ingengabitekerezo ya Jenoside- Bishop Rucyahana

Sangiza iyi nkuru

Umwarimu yigishije abanyeshuri ibijyanye n’urukundo,akabereka urukundo nta ngengabitekerezo yakongera kugaragara mu bana, ibi bitangazwa na kimisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu nama bagiranye n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye zikorera mu karere ka Rubavu.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukwakira, 2018 , intumwa za Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ziyobowe na Bishop John Rucyahana bagiranye  inama y’ihariye n’inzego z’ubuyobozi mu karere ka Rubavu, intego y’uru ruzinduko kwari ukureba aho akarere ka Rubavu kageze muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, ingamba bafite mu kurandura iki kibazo dore ko aka karere kari ku mwanya wa mbere mu mwaka wa 2015.

Mu bijyanye n’ingengabiterezo ya Jenoside mu turere twose two mu Rwanda. akaba yabasabye kurandura amacakubiri akigaragara mu karere ka Rubavu anabasaba guhaguruka bakarwanira ejo hazaza h’uRwanda.

WhatsApp Image 2018 10 19 at 6.02.33 PMMudenge Boniface umuyobozi w’umuryango Inyenyeri, yavuze ko mu karere ka Rubavu hari abamaze kugira urwego rwiza rw’imyumvire kubijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ariko hakaba n’abandi bakiri ku rwego rwo hasi cyane. Amacakubiri ashingiye ku moko muri Rubavu n’ikibazo haba mu mashuri mu banyamadini ndetse no mu buyobozi, akaba asaba abo bireba bose kwirinda amacakubiri ashingiye ku ngengabitekerezo kuko nibabicikaho n’abana babo ntibazagaragarwaho niyo mico mibi isubiza igihugu inyuma.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu habyarimana Gilbert, yavuze ko bageze kure mu gushishikariza abaturage kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge. yakomeje avuga ko bakorana ibiganiro n’abaturage b’ingeri zose bagamije kuzamura igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge.

John Rucyahana Perezida wa Komisiyo y’ubumwe yavuze ko ikibazo Atari abana b’abanyeshuri ahubwo ko ikibazo ari ababyeyi n’abarezi bashyiramo abana ibijyanye n’ingengabitekerezo nibya moko, akaba yasabye abo bayobozi kurandura icyaricyo cyose cyazana amacakubiri mu banyarwanda.

Akarere ka Rubavu mu mwaka wa 2015 mu cyegeranyo cya komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge kari ku mwanya wa mbere mu bijyanye n’ingengabitekerezo ya jenoside kuko bari kuri 77,3% mu gihe abagendera ku moko bari kuri 74.4% ikindi cyegeranyo kikazasohoka mu mwaka wa 2020

WhatsApp Image 2018 10 19 at 6.02.30 PM
Bishop John Rucyahana perezida wa kimisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge

WhatsApp Image 2018 10 19 at 6.02.32 PMPatrick Maisha Bwiza.com

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *