bita-1140x570.jpg

Rubavu: Abazwi nk’abuzukuru ba Shitani bagabye igitero mu rugo bakomeretsa bikomeye umugabo n’umugore

Sangiza iyi nkuru

Abana b’inzererezi bari mu gatsiko kazwi nk’Abuzukuru ba Shitani baravugwaho gutera urugo rwa Nahimana na Nyiraneza, mu Mudugudu wa Karukogo mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, babakomeretsa bikabije bakoresheje inzembe.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tatu n’igice ubwo aba bana basanzwe bari mu itsinda ryiswe Abuzukuru ba Shitani bateraga uru rugo rwa Nahimana James w’Imyaka 35.

Aba bana bari bitwaje inzembe, bakomereje uyu Nahimana James na Nyiraneza Mariette w’imyaka 28 aho babatemye mu mutwe.

Radiotv10 dukesha iyi nkuru ivuga ko abakomeretse aho ubu bari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Byahi.

Nahimana na Nyiraneza bakomeretse cyane aho bavuye cyane mu mutwe kubera inzembe bakebeshejwe na bariya bazwi nk’Abuzukuru ba Shitani.

Gusa mu minsi ishize habaye umukwabu wo gufata abibumbiye muri iri tsinda kubera umutekano mucye bakunze guteza mu Mujyi wa Rubavu ariko nyuma y’iminsi ibiri bahise barekurwa.

Abatuye muri kariya gace bavuga ko ubu uru rugomo bakoreye Nahimana na Nyiraneza bugaragaza kwihorera no kwerekana ko bakomeje ibikorwa byabo by’urugomo, bagasaba ko hakwiye izindi mbaraga mu guhagarika ibi bikorwa.

bita-1140x570.jpg
Abana b’inzererezi bari mu gatsiko kazwi nk’Abuzukuru ba Shitani bivugwa ko ari bo bakomerekeje Nyiraneza na Nahimana/Radiotv10

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rubavu: Abazwi nk’abuzukuru ba Shitani bagabye igitero mu rugo bakomeretsa bikomeye umugabo n’umugore
    Ariko ngewembona ubuyobozi haricyobubiziho nigute ufata umuntu mwagiriza ibikorwabibi hashira imitsi 3day agahitarekurwa ababakingira ikibaba nabobazakurikiranwe…

  2. Rubavu: Abazwi nk’abuzukuru ba Shitani bagabye igitero mu rugo bakomeretsa bikomeye umugabo n’umugore
    Ariko ngewembona ubuyobozi haricyobubiziho nigute ufata umuntu mwagiriza ibikorwabibi hashira imitsi 3day agahitarekurwa ababakingira ikibaba nabobazakurikiranwe…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *