Umuturage witwa Kanyabutembo Virginie, arashinja abacamanza gufatanya n’uwahoze ari umugabo we kumuriganya inzu iri mu karere ka Rubavu yiyubakiye mu kibanza yahawe na Leta y’u Rwanda nk’imfashanyo.
Inzu uyu muturage avuga iherereye mu kagari ka Mbugangari ho mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu.
Kanyabutembo w’imyaka 60 y’amavuko umaze imyaka 16 akora akazi gaciriritse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite abana batandatu bose yabyaranye na Rugamba Xavier wahoze ari umugabo we, gusa bakaba barabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Uyu muturage avuga ko we n’uriya wahoze ari umugabo we babanye mu buhungiro muri Bukavu ho muri Congo Kinshasa, mbere yo guhunguka mu 1998.
Avuga ko bakigaruka mu Rwanda babanje kuba mu nzu y’abandi ariko umugabo yaranze ko babana nk’umugore n’umugabo, kugeza ubwo bakuwe muri iyo nzu bajya gukodesha ariko babura ubwishyu.
Icyo gihe ngo ni bwo umugabo yataye umuryango we burundu, ajya kuba mu mujyi wa Kigali mbere yo kwerekeza mu bihugu bya Kenya na Sudani aho yakoraga akazi k’ubushoferi.
Kanyabutembo avuga ko we yagumye i Rubavu agakomeza kubana n’abana be “mu buzima bushaririye”, badafite aho kuba ndetse no kubona ikibatunga ari ikibazo.
Uko yahawe ikibanza na Leta, nyuma akajya muri Amerika
Uyu mudamu avuga ko mu 1999 ari bwo yahawe na Leta y’u Rwanda ikibanza n°1497 nk’uko n’abandi bari badafite aho kuba babihawe, ahabwa na Acte de Notoriete y’icyo kibanza nk’umugore wibana kandi ufite n’abana muri 2005 ubwo yiteguraga kujya muri Amerika.
Umugabo we yasinye kuri iyo acte de Notoriete nk’umugabo wo kubihamya.

Icyo gihe ngo Leta yanamuhaye ibiti, amashitingi ndetse n’amabati 30 ngo abashe kubaka.
Avuga ko muri iyo mibereho uri iyo mibereho y’ubukene bukabije n’inzara, yakoze ibishoboka atangira gushaka uburyo yubaka inzu muri icyo kibanza, yifashishije inshuti n’abavandimwe.
Icyo gihe ngo ni bwo umuvandimwe we uba muri Amerika yamwoherereje itike ajya kumusura yumva azagaruka kuko yari yasize abana bonyine, ariko agezeyo ahita abona akazi biba ngombwa ko atangira kujya yoherereza abana be amafaranga yo kubatunga, kuriha ishuri no gukomeza ubwubatsi.
Uwari umugabo we yahengereye adahari aragaruka
Kanyabutembo asobanura ko uwari umugabo we nyuma akaza kubata yamenye ko yageze muri Amerika kandi ko abana babayeho neza, asubira i Rubavu yitwaje kubasura gusa ntiyongera kuhava.
Ati: “Icyo gihe abana barabimenyesheje numva ko yaba yaragaruye agatima ko wenda azagira n’icyo abafasha, ariko ntabwo nigeze mugirira icyizere bitewe n’agahinda n’intimba yari yaranteye.”
Avuga ko amafaranga yo kubaka iyo nzu, kurya no kuriha amashuri yakomeje kujya ayoherereza abana be nk’uko byari bisanzwe, gusa mu gihe cy’ibarura umugabo yitwaza ko babyaranye yiyandukuzaho cya kibanza n’inzu zicyubatsemo nyamara atazi aho byakomotse.
Uko Kanyabutembo yiyambaje ubutabera bukamurenganya
Kanyabutembo Virginie avuga ko muri 2017 ari bwo yamenye amakuru y’uko uwari umugabo we ashaka kugurisha inzu yari yarubakiye abana be, biba ngombwa ko atanga ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Gisenyi.

Yasabaga ko ikibanza n’inzu ye bibaruye kuri N° 1497 byanditswe kuri RUGAMBA Xavier mu buryo bw’uburiganya byamukurwaho bikandikwa mu mazina ye bwite, kuko uwo mutungo ari uwe.
Mu gutanga icyo kirego ngo yagaragaje ibimenyetso by’uburyo ari we wahawe icyo kibanza, uburyo ari we wacyubatse, uko yamutanye n’abana be, uko yamusabye ko basezerana ahubwo agahitamo kumuta n’uburyo yiyandikishijeho uwo mutungo mu buriganya.
Kanyabutembo avuga ko mu iburanisha uwari umugabo we yavuze ko ikibanza bakiguze ubundi avuga ko bagihawe bombi, ibyo yise gushakisha uburyo yagira uruhare kuri iriya nzu.
Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwanzuye ko Kanyabutembo ari we wubatse amazu ari muri icyo kibanza, gusa rumutegeka kwishyura umugabo we Frw miliyoni 7.5 nk’uruhare rwe ku kibanza, dore ko cyahawe agaciro ka Frw miliyoni 15.
Ni icyemezo yaje kujuririra mu rukiko rukuru Urugereko rwa Musanze, kuko atari yishimiye umwanzuro wo guha uwari umugabo we Frw miliyoni 7.5 yiswe uruhare rwe ku kibanza atazi uburyo cyabonetsemo.
Ibizazane mu rukiko rwa Musanze
Kanyabutembo Virginie avuga ko ibyamubereyeho mu rukiko rukuru rwa Musanze ari agahomamunwa, kuko umucamanza mu gufata icyemezo ku rwego rw’ubujurire yirengagije ibiteganywa n’ingingo ya 10 y’Itegeko n° 22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z`imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, aho yafashe icyemezo ku kitaregewe.
Yagize ati: “Naribajije nti ‘ese mana iyo umucamanza umwe abaye umugome n’uwa kabiri aba umugome, n’uwa gatatu akaba umugome?’ Ese abavoka nta mutima w’ubumuntu bagira?”
Asobanura isanganya yahuye na ryo, yavuze ko ajurira yajuririye ikintu kimwe, hanyuma umucamanza agafata icyemezo ku mazu ye atarigeze abijuririra, bikarangira yemeje ko ikibanza n’amazu yubatsemo agomba kubigabana ku buryo bungana n’uwari umugabo we kandi nta ruhare na ruto yigeze agira kuri uwo mutungo.

Avuga kandi ko umucamanza yemeje ko yabanaga n’umugabo yitwaje ko ariwe wubakishaga akanakira amafaranga yoherezaga kuko bari dufitanye umubano, yemeza ko yatanze ibimenyetso bifatika ko yamwohererezaga amafaranga.
Ati: “Mbifata nk’inyandiko mpimbano kuko ntabwo nigeze mwoherereza amafaranga na rimwe nubu kubaka amazu ari muri iki kibanza ni abana babikora kuko ntigeze mugirira icyizere nkuko nabivuze hejuru.”
Yunzemo ati: “Urukiko [rwa Gisenyi] rwemeje ko tutabanye nk’umugore n’umugabo byemewe n’amategeko mu Rwanda no muri Congo, ariko urukiko rwabirenzeho rwemeza twari tubanye neza kugeza ubwo nagendaga muri Amerika ndetse ko twakomeje kubana neza nk’umugore n’umugabo kandi bitarigeze bihaho mu myaka 15 ishize ndi muri Amerika.”
Kanyabutembo yatabaje umukuru w’igihugu
Kanyabutembo Virginie wamaze kugeza ikibazo cye mu rwego rw’umuvunyi yatabaje Perezida Paul Kagame ngo kuko ari we wamurenganura.
Ati: “Maze imyaka 16 mba muri Amerika nkora uburetwa, ndasaba ubutabazi mu nzego zose guhera kwa Kagame… Perezida Kagame ndangira ngo ni we mugabo w’imfura wa mbere urenganura abarengana nkurikirana ibiganiro byinshi by’ukuntu asura abaturage n’uko arenganura abarengana. Nanjye azandenganure ansubize gakondo y’abana banjye.”
Abana bo muri uriya muryango na bo bavuga ko batewe impungenge n’ejo hazaza kuko iriya nzu ari wo mutungo wonyine bagiraga, bityo ko iramutse igurishijwe nta hantu ho gukinga umusaya basigarana.
Basabye inzego bireba kugira icyo zikora zikabatabara hakiri kare, ngo kuko nihatagira igikorwa bazafata umwanzuro ugayitse wo kwitwikira muri iriya nzu.
Umwe muri bo yagize ati: “Dusabye Perezida wenyine ngo adutabare, kuko ubuyobozi bwo hasi nta bwo, ubucamanza nta bwo kuko bwose buburana amahugu nta cyo badufashije, twarabuganye ntacyo batumariye turasaba ubutabazi.”
“Njyewe ndiyemeje mfite abana batatu. Mama afite abuzukuru 10 akagira abana batandatu. Uko tungana twese, uwaguze hano tuzaza twicare muri iyi nzu Polisi ntizadukura hano. Tuzitwikira muri iyi nzu ikongoke kuko umuruho wa mama wacu turawuzi twese tuzapfira hano.”
Aba bana barasaba inzego zirimo Minisiteri ifite ubutabera mu nshingano zayo n’inzego nkuru z’igihugu kubatabara.
Bavuga ko by’umwihariko batemera agaciro ka Frw miliyoni zibarirwa muri miliyoni 27 inzu yabo yahawe mu cyamunara, ngo kuko byibura ifite agaciro ka Frw miliyoni 100.
BWIZA yifuje kumenya icyo RUGAMBA Xavier avuga ku bivugwa n’uwahoze ari umugore we, ku murongo wa terefoni ayibwira ko nta byinshi yabivugaho mu gihe ikibazo kiri mu maboko y’inzego z’ubutabera.
Ati: “Ibyo bintu babijyanye kwa Meya ejo. Ibyo bintu biri ku muhesha w’inkiko. Ibyo bintu ni bwo byava mu rukiko. Nagusubiza iki ubwo?”

Meya wa Rubavu yiyemeje gutanga ubufasha
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yatangaje ko nk’akarere bagiye gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo bariya bana batagirwaho ingaruka n’imyanzuro yafashwe n’ababyeyi babo.
Ati: “Leta ifite gahunda yo kurinda umwana ihohoterwa, ifite gahunda yo kurinda umwana ibibazo, umwana akajya mu ishuri akiga agatuza kuko ni we Rwanda rw’ejo.”
“Rero akarere binyuze mu biro byacu bishinzwe gukurikirana ibibazo nk’ibyo ngibyo bijyanye n’abana n’abandi bantu bose bafite ibibazo bitandukanye, nkeka ko tuzabegera tukareba uburyo abo bana babayemo ariko nanone tugakurikirana n’uburyo imigendekere y’urwo rubanza izagenda neza kugira ngo hatagira uharenganira.”


