Bwiza
ads

Rubavu: Aratabaza nyuma yo kugura ubutaka bukubakwamo rwihishwa n'undi muntu

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kane, 29 Ukwakira 2026 saa 09:13
Iminota 7 yo gusoma
Rubavu: Aratabaza nyuma yo kugura ubutaka bukubakwamo rwihishwa n'undi muntu

Umuturage witwa Ndorimana Côme utuye mu Kagari k’Umuganda, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, arasaba kurenganurwa nyuma yo kugura ubutaka mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko bikarangira butwawe n'undi muturage waje kubwubakamo rwihishwa.

Ubu butaka buherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu, bukaba bufite UPI 3/03/11/01/4380.

Ndorimana avuga ko yabuguze na Nsabiyeze Simon ku wa 2 Ukwakira 2025, bakorera amasezerano imbere ya noteri, mbere yo gutegereza ko bubanza gupimwa kugira ngo ihererekanyamutungo ryandikwe mu gitabo cy’ubutaka.

Yabwiye BWIZA ko ikibazo cye cyari gikwiye gukemurwa mu buryo bworoshye, ariko akavuga ko kimaze igihe kinini kubera kutabona igisubizo gihamye mu nzego zitandukanye yitabaje.

Ati: “Uko ikibazo giteye ni ikibazo gisa n’aho cyoroshye rwose, ahubwo kikicwa n’abayobozi badashaka kugikemura. Mu by’ukuri aho hantu ni ahantu h’ubuhinzi n’ubworozi, rero hari umusaza duturanye yaranyegereye arambwira ati ‘ndashaka kugurisha agace k'ubutaka’, ndamubwira nti ‘nta kibazo nakagura’. Naramufashe tujya kwa noteri, turagura dukora amasezerano, ariko noteri atugira inama ko ubutaka budaciye twazabanza tukabucishamo, twamara kubucishamo tukazabona gukora ihererekanyamutungo."

Uyu muturage avuga ko nyuma yo kurangiza amasezerano, bashatse umupimyi kugira ngo ubutaka bubanze bucibwe, hanyuma babone gukora ihererekanya ry’uburenganzira kuri bwo.

Avuga ko muri Mata 2026 undi muturage witwa Ndayisaba Jean Claude yaje kwigabiza ubwo butaka, arabuzitira ndetse atangira kubwubakamo.

Inzu z'amabati Ndorimana avuga ko zubatswe mu we
Inzu z'amabati Ndorimana avuga ko zubatswe mu we

Ndorimana avuga ko yahise yitabaza ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu, bugasaba Ndayisaba gukuraho ibyo yari yatangiye kubaka. Ndayisaba ngo yakuyeho amabati, ariko ibiti yari yashyizeho bisigara aho.

Ndorimana kandi yavuze ko muri Kamena 2026 yaguze n’ubundi ubutaka bwegeranye n’ubwa mbere, burimo n’urutoki. Avuga ko bidatinze urwo rutoki rwatemwe, ibintu byatumye yongera kwitabaza ubuyobozi.

Ati: “Bwaraye bucyeye rwa rutoki ruratemwa. Na none nahamagaye umuyobozi w’umurenge araza, bafata umushumba wikoreye imitumba ariko bambwira kujya gutanga ikirego muri RIB.”

Avuga ko akeka ko Ndayisaba yaba ari we wategetse ko urwo rutoki rutemwa, bijyanye n'amakimbirane ari hagati yabo.

Urutoki rwe rwatemwe n'abagizi ba nabi bararwararika
Urutoki rwe rwatemwe n'abagizi ba nabi bararwararika

Umukozi avuga ko yahunze umuhoro ubwo yakoraga muri ubwo butaka

Twambazimana Innocent wemeza ko Ndorimana yari yarahaye akazi muri ubwo butaka, yabwiye BWIZA ko na we yahuye n’ikibazo ubwo yarimo ahakorera.

Ati: “Buriya butaka bufite amakimbirane akabije kuko hari igihe Ndorimana yagiye kumpamo akazi, Ndayisaba anyirukaho n’umuhoro. Nakijijwe n’abavandimwe. Habuze gato ngo anteme, n’ubu namureze muri RIB ubu ikibazo ni yo kiri. Byarandenze njya kumurega kuri RIB.”

Ndorimana akomeza avuga ko n'ubwo ubuyobozi bw’umurenge bwari bwasabye Ndayisaba gukuraho ibyo yubatse, nyuma yongeye gushyiraho amabati, akomeza kuguma muri ubwo butaka.

Ati: “Gitifu w’umurenge yaramubwiye ati ‘ibi bintu ubikureho kuko ntufite uburenganzira bwo kuzitira n’amabati mu cyanya cy’ubuhinzi noneho utanafite n’ibyangombwa’. Twategereje ko avanamo bya bintu, byaranze.”

Akomeza avuga ko yandikiye ubuyobozi bw’umurenge asaba ko ikibazo cye gikemurwa, ariko bikananirana.

Ibaruwa yandikiye umurenge
Ibaruwa yandikiye umurenge

Icyakora, nyuma ngo icyangombwa cy’ubutaka cyaje gusohoka, ubuyobozi bw’umurenge bumubwira ko afite uburenganzira kuri ubwo butaka.

Icyangombwa cy'ubu butaka cyerekana ko ari ubwa Ndorimana Come
Icyangombwa cy'ubu butaka cyerekana ko ari ubwa Ndorimana Come

Avuga kandi ko yaje no kwitabaza ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, aho Meya yamuhuje n’umuyobozi w’akagari kugira ngo ikibazo gikemurwe, ariko Ndayisaba akanga kuva mu butaka.

Ndayisaba na we avuga ko arengana

Ndayisaba Jean Claude uvugwaho kwigarurira ubwo butaka, na we avuga ko ari we wabuguze kandi ko afite amasezerano abigaragaza.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwa TikTok, agaragara ari kumwe n’umugore we, basaba ubuyobozi bw’igihugu kubarenganura, bavuga ko nta handi bafite ho kwerekeza.

Ndayisaba yumvikana avuga ko yaguze ubwo butaka ahagarariwe n’abayobozi bo mu mudugudu no mu kagari, kandi ko afite amasezerano ndetse na kopi y’umwanzuro w’akanama k’abunzi avuga ko yabutsindiyeho.

Ati: “Buno butaka nabuguze mpagararanye n’umuyobozi w’umudugudu n’uw’akagari, n’amasezerano ndayafite. Nkimara kugura natunguwe no kumva ko hari undi muntu w’umukire utuye inyuma y’aho naguze kandi yari abizi, baravuga ngo yabonye icyangombwa cy’ubutaka none ngo bampaye amasaha yo kuba nimuye ibikorwa byanjye nta nteguza, kandi mfite kopi natsindiyeho muri komiye y’abunzi. Aka ni akarengane... ndetse n’umuyobozi w’umurenge yemeje ko ubutaka ari ubwanjye.”

Amakuru BWIZA yamenye avuga ko Ndayisaba yumvikanye na Nsabiyeze Simon, wahoze ari nyiri ubwo butaka kubumugurisha amafaranga 800.000 Frw, ariko akamuha 200.000 Frw gusa.

Igihe ntarengwa cyo kwishyura amafaranga 600.000 Frw yari asigaye ngo cyarangiye atarayishyura.

Nsabiyeze yabwiye BWIZA ko nyuma yo kutishyurwa amafaranga yose bumvikanye, yatanze ikirego asaba ko yasubiza Ndayisaba 200.000 Frw yari yamuhaye, kuko atari yubahirije amasezerano yabo.

Avuga ko baburanye kugeza ku rwego rw’abunzi rw’Umurenge rwageze ku mwanzuro uvuga ko rudafite ububasha bwo gukemura ikibazo cy’ubutaka.

Uyu muturage kandi avuga ko na we yandikiye akarere akamenyesha ikibazo yagize.

Ibaruwa Nsabiyeze yandikiye akarere asaba kumufasha akishyura Ndayisaba
Ibaruwa Nsabiyeze yandikiye akarere asaba kumufasha akishyura Ndayisaba

Ndorimana ku rundi avuga ko amashusho ya Ndayisaba avuga ko yarenganyijwe ari yo asa n'ayateye ubwoba abayobozi bagatinya kumukura mu butaka bwe.

Avuga ko icyo asaba ari uko Ndayisaba ava mu murima we, ariko bikanga. Yongeraho ko ubuyobozi bw’akarere bwari bwateguye ibaruwa isaba Ndayisaba kuva mu butaka, ndetse ko hari n’inama yari yarahawe yo kujya kurega kugira ngo ikibazo gikemurwe mu nzira z’amategeko.

Ati: “Njyewe icyo nasabaga kwari ukumuvana mu murima wanjye, urumva rero ntiyavuyemo, ariko Gitifu w’akagari avuga ko yagiye kumuvanamo agasanga yarashyizemo ingurube, ngo rero ayo matungo yabuze aho ayashyira.”

Ndorimana avuga ko ikibazo kitagarukira gusa ku butaka Ndayisaba arimo, kuko ngo yanashyize inzira mu kandi gace k’ubutaka bwe, ku buryo avuga ko atakoresha neza umutungo we.

Yitabaje akarere n’intara

BWIZA yabonye kopi y’amabaruwa Ndorimana yandikiye inzego zitandukanye asaba kurenganurwa. Harimo ibaruwa yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ku wa 24 Nzeri 2026, n’iyo yandikiye ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba ku wa 20 Ukwakira 2026. Zombi zigaragaza ko zakiriwe n’inzego zandikiwe.

Bwiza News

Bwiza News

Kopi y'ibaruwa Ndorimana yandikiye ubuyobozi bw'Intara
Kopi y'ibaruwa Ndorimana yandikiye ubuyobozi bw'Intara

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yabwiye BWIZA ko atari azi iki kibazo, ariko yizeza ko agiye kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kugira ngo amenye uko giteye.

Ati: “Iki kibazo ko ntakizi? Wavugana n’ubuyobozi bw’akarere bakaguha ‘details’ kuri iki kibazo. Nanjye ndaza kubabaza uko giteye.”

Ku rundi ruhande, BWIZA yabonye ibaruwa nshya Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yandikiye Ndorimana amusaba kuzuza ifishi yari ku mugereka wayo, igaragaza neza ibyo asaba.

Bwiza News

Ndorimana avuga ko ibyo yasabwe bidahuye n’ikibazo yagejeje ku buyobozi, kuko ifishi iherekeje ibaruwa yandikiwe yamusabaga kugaragaza niba ikibazo cye gishingiye ku makimbirane yaturutse ku ibarura rusange ry’ubutaka cyangwa ku mbibi zabwo, mu gihe we asobanura ko ikibazo cye ari uko ubutaka yaguze bwafashwe n’undi muntu.

Uyu muturage asaba kurenganurwa, ati: “Rwose ibi bintu birasekeje ariko bikaba binababaje, ubu rero nkaba ntegereje kurenganurwa. Njye ntegereje kurenganurwa, ariko bagafasha n’uriya musaza wangurishije, kuko avuga ko ashaka gusubiza uriya muntu Frw 200,000 ye ariko akaba yaranze kuyafata, kandi abunzi bakaba baravuze ko batakemura ikibazo cy’ubutaka kuko batabifitiye ububasha, urumva ni ikibazo gikwiye gukemurwa n’inzego.”

Amategeko ateganya iki ku ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka?

Amategeko y’u Rwanda agenga ubutaka agaragaza ko amasezerano yo kugurisha cyangwa guhererekanya uburenganzira ku butaka agomba gukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko, harimo gukorerwa imbere ya noteri ubifitiye ububasha no kwandikwa mu gitabo cy’ubutaka.

Itegeko Ngenga Nº 08/2005 ryo ku wa 14 Nyakanga 2005 n’Iteka rya Minisitiri Nº 002/2008 ryo ku wa 1 Mata 2008, yashyizeho amahame agenga imicungire, iyandikisha n’ihererekanya ry’ubutaka. Itegeko Nº 43/2013 ryo ku wa 16 Kamena 2013 na ryo ryashimangiye ko guhererekanya uburenganzira ku butaka bigomba gukorwa hakurikijwe ibisabwa n’amategeko, cyane cyane mu gihe hari abandi bantu bafite uburenganzira kuri ubwo butaka.

Itegeko Nº 27/2021 ryo ku wa 10 Kamena 2021, ari na ryo risanzwe rikoreshwa mu kugenga ubutaka, risaba ko amasezerano yo guhererekanya uburenganzira ku butaka akorwa mu buryo bwemewe, akemezwa na noteri ubifitiye ububasha, kandi ihererekanya rikandikwa mu gitabo cy’ubutaka.

Bityo, amasezerano yo kugurisha ubutaka yakozwe n’umuguzi n’umugurisha gusa, batayakoreye imbere ya noteri, nta shingiro aba afite mu guhererekanya uburenganzira ku butaka mu buryo bwemewe n’amategeko. Kuba impande zombi zarashyizeho imikono cyangwa zarumvikanye ku giciro ntibihagije kugira ngo uburenganzira ku butaka buhindure nyirabwo.

Icyakora, kumenya niba ayo masezerano nta gaciro na gato afite hagati y’abayagiranye, cyangwa niba ashobora kugira izindi ngaruka mu mategeko, bisaba kureba igihe yakorewe, ibiyikubiyemo n’amategeko yariho icyo gihe.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.