Abaturage batuye mu mirenge igize akarere ka Rubavu ba muri imwe mu mirenge igize akarere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi. Hari n’abaturage bavuga ko bamaze imyaka irenga itatu batabona amazi.
Ubu muri tumwe mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Rubavu bafite ikibazo cyo kubura amazi aho ijerekani igura amafaranga 300 mu duce twa Mbugangari na Makoro mu murenge wa Gisenyi na Byahi mu murenge wa Rubavu.
Imirenge kugeza ubu ifite ibibazo by’amazi meza iri mu gace kegereye ibirunga irimo Bugeshi, Mudende, Kanzenze ndetse n’ibice by’imirenge ya Kanama na Nyundo.
Kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2019, ubwo umuyobozi wa WASAC yasuraga izi nganda z’amazi mu rwego rwo kureba aho imirimo igeze. Umuyobozi mukuru wa WASAC Eng. Muzola Aime, yijeje ko imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi rwa Gihira ya II ndetse n’iyo gusana Gihira ya I iramutse ikozwe neza mu gihe giteganijwe abatuye Umujyi wa Rubavu baca ukubiri n’ibibazo by’amazi adahagije muri Gicurasi 2020.

Yagize ati: ‘’Ingengabihe twihaye igaragaza ko uruganda rwa Gihira ya II, rugomba kuba rwuzuye mu mpera z’ukuboza 2019 rugatangira gutanga amazi mu gihe hazaba harimo gusanwa uruganda rwa Gihira ya I narwo rugomba kuba rurangiye muri Gicurasi 2020.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert , yavuze ko uretse kuzuza izi nganda hari na gahunda yo gusana kuvugurura no kongera imiyoboro y’amazi mu mujyi wa Rubavu ku birometero bisaga 100 ku buryo hizewe ko nyuma yo kurangira kw’iyi mirimo nta muturage wo mu mujyi wa Rubavu uzongera gutaka amazi make.
Nyuma yo kureba uko imirmo irimo gukorwa rwiyemezamirimo yasabwe kongera ibikoresho n’abakozi ndetse byanashoboka hagatangirwa gahunda yo gukora amanywa n’ijoro kugira ngo imirimo izarangirire igihe giteganijwe.
Uru ruganda rwa Gihira II nirumara kuzura ruzatanga amazi angana na Metero kipe 15 000 aho ruzunganirwa n’urwari rusanzwe nyuma yo kurusana narwo rukazava kuri Metero kibe 8 000 rwatangaga rukagera ku 10 000.
Ibi bikorwa bikazatwara amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 15 zizaboneka ku nguzanyo ya Bank Nyafurika Itsura amajyambere. Ibi bikazagerwaho binyuze mu mishinga irimo uwo kwagura no gusana uruganda rwa Gihira rukava ku mazi angana na 8000m3 rukora ku munsi rukagera kuri 23000m3 ndetse no kuvugurura imiyoboro y’amazi mu mujyi wa Rubavu ku biromero bigera ku 100.

Uko imirimo yo kubaka ihagaze
Bwiza.com/Rubavu


