Rubavu: Barashinja Koperative CEMINYAKI kwitwaza ingufu za gisirikare ikabahohotera

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye hafi y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cyo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, barashinja Koperative CEMINYAKI igicukuramo amabuye y’agaciro kwitwaza ingufu za gisirikare ifite ikabahohotera.

Ihohotera aba baturage bataka rishingiye ku kuba bashinja iriya Koperative gukoresha ingufu ikabangiririza imitungo itabahaye ingurane, abandi bakayishinja kubashimutira abantu.

Hakizimana Gaspard uri mu baturage bavuga ko barenganyijwe n’iriya Koperative, avuga ko abakozi bayo binjiye ku ngufu mu isambu ye bakamwangiriza imitungo, kugeza n’aho bataburura umurambo w’umugore we witabye Imana.

Hakizimana avuga ko nyuma yo kwiyambaza inzego zitandukanye ngo zimurenganure bikananirana, byageze n’aho aterwa ubwoba n’abayobora CEMINYAKI bitwaje ingufu za gisirikare.

Ati: “Bafashe n’aho nashyinguye umudamu wanjye barahatobora bahafunga ku ngufu, nyuma bafata mu murima w’ahandi batobora mu wanjye, n’ejo nagezeyo ngiye kubisiba barambwira ngo ‘wowe ntacyo uricyo, ahubwo turagutsindamo'”.

“Bavuze y’uko ingufu bafite ari iza gisirikare, ko njyewe ntacyo mvuze imbere yabo. Kandi n’ubu ngubu hariya imbere barabivuze ngo mpaka njyewe bazanyereka.”

Nzabonimpa Augustin, we avuga ko abacukura amabuye y’agaciro baseseye munsi y’inzu ye iramenagurika, ku buryo hari ibyago by’uko isaha n’isaha yamugwaho we n’umuryango we ugizwe n’abantu umunani.

Nzabonimpa uvuga ko yangiririjwe umutungo ufite agaciro ka Frw miliyoni 25, avuga ko yiyambaje inzego zitandukanye kugeza ku buyobozi bw’akarere ka Rubavu, ariko ntizigire icyo zimufasha.

Uyu muturage avuga kandi ko yagejeje ikibazo cye kuri Perezida wa CEMINYAKI, gusa akaba yarakunze kumubeshya ko akemura ikibazo cye ariko ntabikore.

Ni ikibazo uyu muturage ahuriyeho n’abandi baturage benshi bo muri kariya gace bafite impungenge z’uko inzu zabo zishobora kubagwaho kubera yo kwangizwa n’ibikorwa by’iriya Koperative.

Abashinja CEMINYAKI kubarenganya banarimo uwitwa Nyiramahirwe Josiane ushinja ubuyobozi bw’iriya Koperative kurenganya umugabo we agafungirwa ubusa.

Uyu mudamu avuga ko umugabo we yafunganwe na mukuru we, mu gihe bari bagiye kwishyuza abarirwa muri Frw 4,350,000 bari baracukuriye amabuye y’agaciro, ibyo yagereranyije n’igitugu.

Yagize ati: “Aba bagabo baje muri iki kirombe bitwaje ngo ni abasirikare bakajya bahohotera abantu bakoresheje igitugu. Nk’ubu umugabo wanjye yasize abana be batatu, ubu ngubu bagiye kwitwa imfubyi, kandi yari ashoboye kubacira inshuro.”

Ikibazo cyo kuba uyu mudamu yarafungiwe umugabo agihuriyeho na mugenzi we witwa Furaha Angelique, uvuga ko umugabo we “bamutumyeho ngo ajye mu nama, agezeyo bahita bamushimuta baramujyana baramukubita, bamaze kumukubita bamujyana ku murenge bahita bamumanura.”

Furaha waririraga cyane imbere y’itangazamakuru yemeza ko umugabo we afunze ku karengane, agasaba inzego bireba kumufasha akarenganurwa.

Mu gushaka kumenya icyo inzego zitandukanye zivuga kuri iki kibazo, BWIZA yavugishije umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, ayibwira ko atakizi gusa yemeza ko agiye kugikurikurana kigashakirwa umuti vuba.

Undi wemereye iki gitangazamakuru ko agiye gukurikirana kiriya kibazo ni Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, mu butumwa bugufi yaduhaye ku rubuga rwa WhatsApp.

Perezida wa CEMINYAKI, Tuyisenge Jean Damascène, yabwiye BWIZA ko ababashinja ingufu za gisirikare babeshya.

Ati: “Izo ngufu za gisirikare bavuga twe turi nka Koperative y’abaturage nta n’umusirikare n’umwe urimo. Izo ngufu za gisirikare tuzivana he?”

Tuyisenge yavuze ko ababashinja ibinyoma ari abagamije inyungu zabo bwite bifuza ko iriya Koperative isenyuka.

Yatanze urugero rw’abantu babiri bavuga ko bashimuswe, avuga ko bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bazira kwiba amabuye y’iriya Koperative.

Tuyisenge kandi yavuze ko nta muturage ufitanye ikibazo n’iriya Koperative kubera kwangiririzwa imitungo, kuko babiri bari bafitanye ikibazo bumvikanishijwe n’inzego z’ubuyobozi ku buryo ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka.

Aya makuru yanahamijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Kanzendebe HĂ©rtier, wongeraho ko ikibazo cy’abavuga ko bashimutiwe abantu kiri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, nyuma yo guca umuryango w’ahabikwaga amabuye bakayiba.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *