Abaturage bo mu Mirenge ya Busasamana, Mudende na Bugeshi mu Karere ka Rubavu barishimira ko bakorewe imihanda ibahuza n’Umujyi wa Rubavu none bakaba babona uko bagurisha umusaruro wabo wabaheragaho kubera ko mbere bitari byoroshye kuwugeza ku isoko.
N’ubwo ubuhinzi buza ku isonga ry’ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Rubavu abahinzi bagaragaza ko butabihutishaga mu iterambere kuko umusaruro wabo waheraga mu ngo ndetse bakanagurisha bahenzwe kubera ibibazo by’ubwikorezi ahanini bishingiye ku mihanda mibi yari ahari.
Kuri ubu abatuye mu Mirenge ya Busasamana Mudende na Bugeshi barashimira ubuyobozi kubegereza ibi bikorwa remezo birimo imihanda by’umwihariko bemeza ko iri kubafasha kugeza byoroshye umusaruro wabo ku isoko ku buryo bworoshye ndetse ikabarindwa guhenda kubera urujya n’uruza rw’imodoka zirangura.
Umuhinzi utuye mu Murenge wa Bugeshi, Hakiziyaremye Samuel yagize ati:” Imyaka yaheraga hano ku muhanda, ariko ubu ntabwo ikihahera ndetse ngo hagire n’uduhenda kuko nk’uko ubibona n’amagare ahita nka kabiri ajyana imyaka mu mujyi bigatuma tugurisha neza .”
Ku rundi ruhande Nyirasafari Alphonsine utuye mu murenge wa Busasamana agira ati:” Iyi mihanda itarakorwa wasangaga no kugera mu mujyi bigoranye kuko nta modoka zageraga hano. kuri ubu uretse aya mafuso ndetse n’amadayihatsu yikorera umusaruro wiganjemo ibirayi na tagisi zitwara abagenzi zisigaye ziza zigafasha abantu gukora ingendo byoroshye.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bahuriza ku kuba ikorwa ry’imihanda nk’iyi byorohereza abaturage kwihuta mu iterambere ahanini kubera kugendererana n’abatuye mu bindi bice bakabigiraho ndetse bigatuma bagurisha neza ibyo bejeje kubera kwiyongera k’urujya n’uruza rw’abantu b’ingeri zitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Murenzi Janvier avuga ko gahunda yo gutunganya imihanda ifasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko izakomeza bityo akabasaba gufata neza iyamaze kubakwa.
Yagize ati:” Ikorwa ry’imihanda ni kimwe mu bikorwa bidufasha kwihutisha iterambere ry’abaturage. N’uruhare rw’ubuyobozi kwegereza abaturage ibikorwa remezo bitandukanye ariko nabo kimwe natwe twese ni uruhare rwacu kubirinda .”
Akarere ka Rubavu kavuga ko ubu kamaze gukora imihanda ifasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko ari umuhanda mpuzamahanga wa Kiraro- Busasamana ufite kilometer 10 hamwe n’umuhanda wa Kanyundo Bihungwe ufite kilometero 5 ndetse n’imihanda ya VUP mu mirenge ya Cyanzarwe, Kanzenze na Nyakiriba ifite ibilometero 3.
Harateganwa kandi kubakwa umuhanda uzava ahitwa Rugererero ukagera mu mujyi wa Rubavu uciye ahitwa Murara na Buhuru nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akakarere isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com




