arton157992

Rubavu: Batanu bakurikiranweho kwica umugore w’umwe muri bo

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugabo w’imyaka 43 ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 38 y’amavuko ndetse n’abasore bane yahaye akazi ko kumwica. 

Icyaha bakurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 01 Mata 2026 mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Kibisabo, Umurenge wa Rambura, mu Karere ka Nyabihu ubwo aba basore bane bategeraga uyu mugore mu nzira bakamuniga kugeza apfuye.

Aba basore uko ari bane bemera icyaha bakurikiranweho bakavuga ko akazi ko kwica uyu mugore bagahawe n’umugabo we washakaga kumwica amuziza ko atabyara.

Basobanura ko yabemereye amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1,200,000Frw) nk’igihembo cyo kugira ngo bamwice.

Mu ibazwa rye nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ikomeza ivuga, uyu mugabo ukekwaho kwicisha umugore we yahakanye icyaha akurikiranweho.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse kubushake bakurikiranyweho, gitenywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *