Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi ruherereye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 7 Mutarama 2022 rwatesheje agaciro cyamunara y’inzu ya Kanyabutembo Virginie w’imyaka 60 y’amavuko yatejwe n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Uwayezu Anselme, abo mu muryango we bashimira Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame n’urwego rw’ubutabera.
Rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga cyamunara Me Uwayezu yateje iyi nzu iri mu kibanza UPI:3/03/04/04/1497 mu mudugudu w’Uburanga w’akagari ka Mbugangari k’umurenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu tariki ya 7 Ukuboza 2021 itarakurikije ibiteganywa n’amategeko, aho yabikoze kandi urubanza rukiri mu Rukiko rw’Ubujurire kandi nta n’inyandiko mpesha yashingiyeho.

Perezida w’Iburanisha yagize ati: “Me Uwayezu Anselme yanyuranyije n’ibyo amategeko ateganya mu guteza mu cyamunara, arangiza urubanza rukiburanishwa, bikaba bitubahiriza amategeko ajyanye no gufatira.”
Rwategetse Me Uwayezu guha Kanyabutembo amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe (Frw 1.000.000), akubiyemo igihembo cya Avoka we, Me Twizeyimana Théophile wamuburaniye muri uru rubanza n’ay’ikurikiranarubanza.
Icyemezo cyo guteza mu cyamunara iyi nzu cyaturutse ku mwanzuro watanzwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu utarishimiwe na Kanyabutembo, ajya kujurira mu Rukiko Rukuru rwa Musanze, ngo ruvuga ko “ntacyo rwabikoraho”.
Inkuru zifitanye isano zabanje
Urukiko rumaze gutesha agaciro iyi cyamunara, umukobwa wa Kanyabutembo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (arateganya kuzataha mu Rwanda), Dada Felly yagaragaje ibyishimo, ashimira Imana, Perezida Kagame na Minisiteri y’Ubutabera, avuga ko yizeye ko urubanza rw’ubujurire nyina aburanamo na Rugamba Xavier wari umugabo we na rwo ruzabagendekera neza.
Dada yagize ati: “Turabyishimiye cyane, dushimiye Imana cyane kuba uyu munsi cyamunara bayihagaritse, inzu yacu ikaba ihari. Ndabishimye cyane, nshimiye n’urukiko rw’ibanze kuba rwarasuzumye ibintu byose, rugasanga ko twari twarenganyijwe, uyu munsi rukaba ruturenganuye. Nshimiye n’abayobozi bose b’u Rwanda, Perezida w’u Rwanda na Minisitiri w’Ubutabera kuba barakurikiye ikibazo cyacu, uyu munsi natwe tukaba dufite umunezero, na mama wanjye uri muri Amerika ndabizi uyu munsi arasinzira kuko icyo yaruhiye akaba azi ko gihari, akaba afite aho azatahira n’aho azasazira.”
Kuba uyu munsi cyamunara ihagaze, turafite icyizere ko n’ubutabera buzakomeza kugenzura ukuri, kukaba ari ko kujya mu mucyo kandi turabizi ko muri Court Suprême tuzahakura igisubizo cyiza, turabizi ko bagiye gukurikirana ukuri aho twagiye turengana hose, badakurikiza ukuri. Ubu turabizi ko bazakora iperereza, bakabaza abaturage, bakareba ibipapuro, bakareba abantu bahahaye mama, …bakareba abantu bose bazi ukuri, nibakumenya turabizi ko bazaturenganura kandi bazakora ibyo amategeko asaba, bakaduhereza…twebwe icyo dusaba n’ubundi ni aho mama azasazira, atashye mu gihugu cy’u Rwanda..”

Mukamuganga Khadidja wo muri uyu muryango na we yishimiye ko iyi cyamunara yahagaritswe. Ati: “Ni igihe kirekire tubyirutsemo ariko kuri uyu munsi turishimye cyane kandi ndizera yuko nyirasenge w’abana banjye yishimye. Byarambabaje cyane ubwo twageraga i Musanze bakatubwira ko ntacyo babikoraho, ni cyo kinteye gushima uyu munsi, Imana ibahe umugisha. Ni ukuri Leta yacu navuga ko ari Imana iyikoresha kuko Imana itabigiyemo, ntacyo na bo bakwishoboza.”

12 Responses
Rubavu: Cyamunara yateshejwe agaciro, bashimira Perezida Kagame
Kuki ibibao nk’ibi bigomba gukemuka aruko biyambaje perezida wa republika? Byerekana ukuntu abaturage batizera ubutabera. Mbona Perezida yarakwiye kwivana muri iyi myumvire ntakomeze kwivanga mu nshingano z’inzego z’ubutabera.No hanze bitanga isura mbi.

Alice, buriya umuntu ajya kubwira His excellence yararushye, yaranditse yarabuze umwumva cg umusubiza. Icyampa Imana ituma his excellence amenya akarengane gafitwe n’abagore babasirikare mu manza za divorce. Aho bahimba igituma babona gatanya kugirango bazimize frw yose bakuye muri mission za mirob maze bagata mukangaratete abo baruhanye nutwo baruhanye baramaze kutujyana. Auditorat ikabakingira ikibaba, reka sinakubwira.Muri Muhanga, Nyamabuye, Gahogo, Kamagina. Urugero rwiza rurahari, inzego zose zarinumiye.

Urasebanije cyane ntabwo perezida wacu yivanga mu by’inkiko ahubwo kuba ari perezida w’abaturage iyo batatse arabumva kandi agatabara ngo beguhutazwa n’abashaka icyuho cyo kurenganya abanyantegenke kandi nitwe benshi.
Imana Imuhe umuhisha ahubwo no kuramba akomeze arengere abatagira intege.

Ariko ubanza ufite ikibazo ari wowe, usibye nuko president ariwe mucamanza mukuru mugihugu, ariko munkuru yose ntaho wasomye ko president wa rwpublika ariwe waciye urubanza cg ko hariho yigeze ategeka icyo bakora. Kuba abaturage banezerewe bakamushimira, sicyo kiri butange isura mbi hanze kuko bo bamushimiye kuko babonye ubutabera kandi ariwe ubuhagarariye kuko niwe uhagarariye inzego zose z’igihugu. Ahandi ibyo byitwa “gushikuza”
Rubavu: Cyamunara yateshejwe agaciro, bashimira Perezida Kagame
Ariko ubanza ufite ikibazo ari wowe, usibye nuko president ariwe mucamanza mukuru mugihugu, ariko munkuru yose ntaho wasomye ko president wa rwpublika ariwe waciye urubanza cg ko hariho yigeze ategeka icyo bakora. Kuba abaturage banezerewe bakamushimira, sicyo kiri butange isura mbi hanze kuko bo bamushimiye kuko babonye ubutabera kandi ariwe ubuhagarariye kuko niwe uhagarariye inzego zose z’igihugu. Ahandi ibyo byitwa “gushikuza”
Rubavu: Cyamunara yateshejwe agaciro, bashimira Perezida Kagame
Kuki ibibao nk’ibi bigomba gukemuka aruko biyambaje perezida wa republika? Byerekana ukuntu abaturage batizera ubutabera. Mbona Perezida yarakwiye kwivana muri iyi myumvire ntakomeze kwivanga mu nshingano z’inzego z’ubutabera.No hanze bitanga isura mbi.
Rubavu: Cyamunara yateshejwe agaciro, bashimira Perezida Kagame
rwose kuki ibibazo nkibi bikemuka aruko perezida abigiyemo!birambabaza cyane pe.

Ese muri iyi nkuru ko ntaho mbona his excellence yabivuzeho. Ubwo si ukugira ngo mukange abo murukiko rw’ubujurire mugaragaza ko nyakibahwa yaba yara bitanzeho umurongo.
Reka dutegereze turebe