Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi, Umudugudu wa Rurembo, avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira iryo ku wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2019, hari abantu baharasiwe bageragezaga kwinjira ku butaka bw’u Rwanda.
Mu gihe hari amakuru yavugaga ko ari abantu bari bitwaje intwaro, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze ubwo bagiranaga ibiganiro n’abaturage bo muri aka gace mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, batangaje ko abinjiraga mu Rwanda ari abazwi ku izina ry‘Abacoracora’ binjiza mu Rwanda forode baciye ku nzira zitemewe.
Abinjiraga baturukaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo baraswaho n’ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi bw’ijoro. Abahaturiye bavuga ko humvikanye urusaku rw’amasasu ndetse ko hari abantu bahasize ubuzima.
Aganira n’abaturage, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yagize ati “Inzira umucoracora anyuramo ni nayo umwanzi anyuramo, umuntu ufite amakuru y’abantu bakoresha urubyiruko ubu bucuruzi bushyira ubuzima bwabo mu kaga ayaduhe nabo turabageraho”. Akaba asaba abaturage b’aka karere kwitandukanya n’umwanzi.
Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rubavu na Nyabihu, Col Muhizi Pascal avuga ko uwarwanyije irondo n’inzego z’umutekano agomba guhanwa by’intangarugero, by’umwihariko akabasaba kwirinda ibikorwa by’ubwigomeke.
Ati “Byabindi mukunda kwibwira ngo murabafata mukabafungura n’uwakubise irondo. Turabereka ko amategeko ahari. Nta tandukaniro rya haduyi n’umucoracora[…] Hari Ingeso mugenda mwiga mwumva ku maradiyo muzana hano, ntabwo byashoboka kuko ikigihugu kiracyafite ibikomere.
Mu gihe abarashwe n’ababa bafashwe ubuyobozi butari bwabatangaza, Umuseke utangaza ko ari batatu bishwe barashwe.
Mu Ukuboza 2018, mu mudugudu wa Cyamabuye, mu Kagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana, muri aka karere ka Rubavu, abantu bitwaje intwaro bahagabye igitero bakozanyaho n’ingabo z’u Rwanda, nyuma bitangazwa ko zari inyeshyamba za FDLR ndetse n’imirambo ya bane bahasize ubuzima yerekanwa mu ruhame.



