Abakorera ubucuruzi hagati y’imijyi ya Gisenyi mu Rwanda na Goma muri Congo Kinshasa, barashinja abayobora amatsinda bibumbiyemo gukoresha ikimenyane mu kugena abemerewe kwambuka.
Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku ruhande rwa RDC n’iy’Uburengerazuba ku ruhande rw’u Rwanda.
Ni inama yabaye mu gihe hari hashize amezi akabakaba umunani imipaka ihuza ibihugu byombi cyo kimwe n’ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu ifunzwe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Inama yahuje ubuyobozi bw’intara y’Uburengerazuba na Kivu y’Amajyaruguru yasize hari abantu bamwe na bamwe bakoresha umunsi ku wundi mipaka ihuza Rubavu na Goma bemerewe kongera kwambuka, hagendewe ku mabwiriza yo kwirinda kiriya cyorezo.
Icyo gihe abaganga, abarimu n’abanyeshuri bakorera mu bihugu byombi bemerewe kongera kwambuka.
Abandi bemerewe kwambuka ni abacuruzi bato bibumbiye mu mashyirahamwe, kugira ngo hirindwe umubare nyamwinshi bakazumvikana uko bazajya bohererezanya ibicuruzwa hirindwa Covid-19.
Cyakora cyo n’ubwo aba bacuruzi bemerewe kwambuka, hari bamwe muri bo bavuga ko habaho ikimenyane mu guhitamo abakwiye kwambuka, nk’uko abaganiriye n’itangazamakuru babitangaje.
Abacuruzi bavuga ko icyo kimenyane n’amanyanga bituma hari abemererwa kwambuka buri gihe bo bagasigara, kandi bakabaye basimburana.
Abaganiriye n’itangazamakuru bashyize mu majwi ababahagarariye, babashinja kuba bakora intonde hanyuma bagaca bugeri bwa nyuma bakazikuraho abari baziriho bagashyiraho abo bishakiye.
Uwitwa Kayirangwa Josette asobanura ibya kiriya kimenyane yagize ati: “Ubu Leta izi ko turi kwambuka umupaka, baramuha amalisiti [uwo yise mère double ubayobora] ayo maliste yamugeraho agakuraho abantu bariho akishyiriraho abantu ashaka.”
Uyu mudamu wavuganaga uburakari bwinshi yavuze ko ababayobora bakoresha kiriya kimenyane mu nyungu zabo bwite, nyamara birengagije ko “buri wese arashonje, buri wese akeneye kugaburira urugo rwe, buri wese akeneye kugaburira abana be.”
Uwitwa Nyirahabimana EspĂ©rance we avuga ko we na bagenzi be bahozwa n’ababakuriye mu gihirahiro, kuko “ujya ku bayobozi bakakybwira bati ‘wowe barakwanditse’, ujye hariya uriya aragusobanurira; wamujyaho akakohereza ku wundi”, akibaza niba hari abateguriwe kwambuka uriya mupaka.
Cyo kimwe na bagenzi be uyu mudamu avuga ko kudahabwa amahirwe yo kwambuka umupaka nk’abandi bigiye gutuma abenshi bicwa n’inzara, abandi bakabura amafaranga y’ishuri; ndetse hakaba hari n’abafite amafaranga yaheze i Goma babuze uko bajya kwishyuza.
Aba bacuruzi basobanura ko ‘abifite’ ari bonyine bahabwa amahirwe yo kwipimisha COVID-19 bakemererwa kwambuka, bagasaba inzego bireba kubarenganura.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yemeza ko mu kwemererwa kwambuka hagiye habamo amanyanga, gusa icyo kibazo kikaba kiri gushakirwa umuti.
Ati: “Dufitemo abantu batari bake ngira ngo barenze 3,000 bakora ubu bucuruzi. Muri ubwo bucuruzi rero birumvikana ko hari igihe kigera bamwe ntibajyeyo, ahubwo bagahagararirwa n’abandi hanyuma na bo bakazagerwaho.”
“Ibyo rero ni byo twagiye dusanga ko hari abakoramo ibyo twakwita amanyanga, ni byo turimo kuvanamo kuko twari twaragiye tubibona, cyangwa bataba bashaka ngo hatagira abandi bajyayo. Iyo mikorere rero ni yo iri kubakwa, ndetse banamaze iminsi mu mahugurwa ya Minicom kugira ngo twubake neza imikorere.”
Mayor wa Rubavu yavuze ko nta wutemerewe kwambuka umupaka mu gihe yujuje ibisabwa, n’ubwo nanone bidasobanuye ko bose bagomba kwambukira rimwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


