Bamwe mu baturage batuye mu mirenge igize umujyi wa Rubavu bubaka mu mihanda abayobozi b’inzego zibanze barebera ibi akaba ari ibibazo bishobora kuzahombya leta mu gihe iyo mihanda yazajya gutunganywa ishyirwamo kaburimbo mu gihe abo baturage bazasaba inguranwa zayo mazu yabo. abaturage bavuga ko batazi aho umuhanda utangirira naho urangirira.
Umujyi wa Rubavu ni umwe mu mijyi yunganira Kigali uri kugaragaza iterambere mu bikorwa remezo ariko hakaba hakigaragara ikibazo cy’abaturage bubaka mu mihanda, iki kibazo kikaba kigaragara Imirenge ya Gisenyi, Rubavu na Rugerero.
Abaturage batangaza ko ayo mazu yubakwa ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari barebera kugeza igihe yuzuriye bahanyura buri mu munsi.
Siborurema ni umuturage utuye mu kagari ka Byahi umurenge wa Rubavu avuga ko ba nyiri amazu bagiye bubaka bababwira ko bubaka mu muhanda bakica amatwi nyamara ba mudugudu bakahanyura buri munsi wabona ntacyo babivuzeho tukicecekera kugira ngo tutiteranya.

Bamwe mu bubatse mu muhanda umunyamakuru yashatse kubaganiriza kugira ngo bamutangarize impamvu bubatse mu muhanda birinda kugira icyo batangaza.
Umuturage utifuje ko amazina ye atangazwa wo mu mudugudu wa Karundo akagari ka Mbugangari umurenge wa Gisenyi we avuga ko batanga amakuru kuva ku rwego rw’umurenge,akagari n’umudugudu iki kibazo baba bakizi bakaza kureba nayo mazu ariko bagataha nta gisubizo batanze kugeza igihe inzu zuzuririye banyirazo bakazimukiramo nta zindi nkurikizi.
Hariakaba hari n’abaturage batakamba bavuga ko hari abafunga umuhanda Burundi kuburyo kubona aho unyura ujya ku baturanyi biba ikibazo.
Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Rubavu yagiranye na bwiza.com, yavuze ko iki kibazo bari kugikurikirana kandi ko abububatse batarahawe ibyangombwa basabwe kuzisenyera cyangwa ubuyobozi bugakoresha ubundi bubasha.
Ati: “ iki kibazo kirahari , twatangiye kugikurikirana, ubu iki kibazo k’imyubakire twagishyize mu nzego zohasi mu buyobozi bw’imirenge ngo bagikurikirane kuburyo uwubatse adakurikije imyubakire wese ari gukurikiranwa no gusabwa kubahiriza amabwiriza n’amategeko bigenga imyubakire.
Yakomeje avuga ko kandi kuba hari abaturage bubatse bareberwa n’inzego zibanze nabyo ari ikibazo gikomeye kuburyo bamwe mu bayobozi bari gukurikiranwa abandi bakaba barakuwe mu myanya yabo.
“ kuba hari abaturage bubaka bareberwa n’inzego zibanze n’ikibazo gikomeye, turi kubikurikirana, bamwe turi kubakurikirana, abandi nabo bakuwe mu myanya yabo kuko usanga harimo nikibazo cya ruswa, gusa n’abaturage bakwiye guhindura imyumvire yabo mbere yo kubaka bakabanza kubahiriza imyubakire yemewe.”
Patrick Maisha bwiza.com


