Rubavu: Hari icyizere ko Ikirunga cya Nyiragongo kitakongera kuruka

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu Karere ka Rubavu barahumurizwa babwirwa ko badakwiye kugira impungenge z’uko Ikirunga cya Nyiragongo cyakongera kuruka nk’uko byatangajwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, usaba abari basubitse ibikorwa kubisubukura mu gihe hategerejwe amakuru mashya.

Ubu butumwa yabutanze mu gihe imitingito yari imaze iminsi yibasiye Akarere ka Rubavu n’Intara y’Iburengerazuba, yatumye ibikorwa bimwe na bimwe bifungwa, abakenera serivisi zitandukanye mu Mujyi wa Gisenyi bakaba barimo kubura abazibaha.

Baravuga ko ibi birimo guterwa n’uko inyinshi mu nzu z’ubucuruzi butandukanye, amabanki, serivisi za pharmacy n’izindi serivisi ziganjemo izitangwa n’abikorera zifunze.

Nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga, Guverineri Habitegeko we yavuze ko bamwe mu bavuzi bahagaritse gukora usanga batari no mu gice cyahagaritswe gukorerwamo, kubera umututu wasatuyemo ubutaka mu Mujyi wa Gisenyi rwagati.

Guverineri Habitegeko akaba avuga ko ntampungenge z’uko ikirunga cyakongera kuruka kigihari, agasaba abafite ibikorwa mu bice byemewe kubisubukura mu gihe hategerejwe amakuru y’ubushakashatsi, aza kwemeza serivisi zishobora gusubukurwa mu zari zasibitswe kubera ikibazo cy’imitingito.

Hagati aho abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, barateganya kurara bagaragarije inzego zibishinzwe inyubako zishobora gukorerwamo n’izikomeza kuba zihagatitswe.

Mu bikorwa bishobora guhita bisubukurwa harimo isoko rya Gisenyi.

Impunzi z’Abanyekongo zirenga magana atanu nizo zaraye zakiriwe muri Sitade umuganda, abarenga 300 bakaba batifuje gusubira iwabo bajyanwe mu nkambi mu gihe abarenga 250 biganjemo abagore n’abana, bo bifuje gusubira i Goma kuko nta mitingito ikomeye bacyumva.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *