Indege y’intambara y’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC), yavogereye ikirere cy’u Rwanda kuri uyu wa Mbere bituma abatuye mu karere ka Rubavu bagira ubwoba.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Nzeri 2022 ni bwo iyi ndege yanyuze mu kirere cy’u Rwanda, mu karere ka Rubavu.
Guverinoma y’u Rwanda yemeje aya makuru mu itangazo yageneye abanyamakuru. Iri tangazo rivuga ko “Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda saa tanu n’iminota 25 muri iki gitondo, ndetse igwa by’akanya gato ku kibuga cy’indege cya Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba.”
Guverinoma yavuze ko u Rwanda nta gikorwa cya gisirikare gisubiza RDC rwigeze rukora, mbere y’uko iriya ndege isubira iyo yari yaturutse.
Yunzemo iti: “Ubuyobozi bw’u Rwanda bwamaganye ubu bushotoranyi bwa Guverinoma ya DRC, yemeye ibyabaye.”
Saa tanu n’iminota 30 kuri uyu wa Mbere ni bwo BWIZA yamenye amakuru y’uko iyi ndege yari imaze kuzenguruka hejuru y’ikirere cy’u Rwanda.
Uwahaye iki gitangazamakuru amakuru yavuze ko iriya Su-25 yazengurutse hejuru y’ikirere cy’u Rwanda inshuro ebyiri, ibyatumye abaturage batuye mu mujyi wa Gisenyi bagira ubwoba.
Indege y’intambara ya FARDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda ni imwe mu zamaze kugera i Goma kuri iki Cyumweru ziturutse i Kinshasa, ibyanatumye ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyo muri uriya mujyi gifungwa.
Ni indege bivugwa ko FARDC iteganya kwifashisha mu guhangana n’umutwe wa M23 umaze igihe warigaruriye ibice bitandukanye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, birimo Umujyi wa Bunagana, uwa Rutshuru na santere ikomeye ya Kiwanja.
Si ubwa mbere Leta y’u Rwanda ishinja iya Congo Kinshasa u ushotoranyi.
Mu minsi ishize Ingabo za Congo Kinshasa zifatanyije n’umutwe wa FDLR barashe ibisasu birenze kimwe mu Kinigi ho mu karere ka Musanze, bihitana ubuzima bw’abaturage b’u Rwanda abandi birabakomeretsa.
Muri Kamena uyu mwaka bwo umusirikare wa Congo yarashe ku bapolisi b’u Rwanda bashinzwe umutekano ku mupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda mu karere ka Rubavu, biba ngombwa ko bamusubiza birangira apfuye.
Kuri ubu umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa, bijyanye no kuba iki gihugu gikomeje kurushinja gufasha M23; ibyo rutahwemye guhakana.
Hagati aho abategetsi b’i Kinshasa bamaze igihe bikomanga ku gatuza bavuga ko isaha n’isaha intambara ishobora kwerura hagati y’ibihugu byombi, ibyanashimangiwe inshuro irenze imwe na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi.
Uyu yongeye kubishimangira mu cyumweru gishize ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’igihugu cye, avuga ko mu gihe cya vuba intambara n’u Rwanda ishobora kuba amahitamo ya kabiri ashoboka mu gukemura ikibazo cy’umutwe wa M23.
Yagize ati: “Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, twari dufite amahitamo abiri: dipolomasi cyangwa intambara. Niyemeje gushyigikira amahitamo ya mbere n’ubwo bisobanuye ko aya kabiri ashobora kuza ku bwo kubura umusaruro.”
Tshisekedi yongeye kuvuga ko kuba igihugu cye gishyize imbere amahitamo yo gushaka amahoro bidasobanuye ko ari “ikimenyetso cy’intege nke cyangwa ubushobozi buke bwo kwishora mu bitekerezo byintambara yeruye” yo kurwanya abo yise ko bakomeje gukoresha nabi ukwihangana kwe n’abaturage be.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye mu minsi ishize, yavuze ko ikomeje gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Congo Kinshasa, yungamo ko Ingabo zarwo kuri ubu ziryamiye amajanja mu rwego rwo gukomeza kurinda imbibi n’ubusugire by’igihugu.

10 Responses
Rubavu: Indege y’intambara ya FARDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda
Ni shyamba!! bananiwe kurwanya m23 bagiye kurwanya U Rwanda?Ubwo rero babonye ko papa adahari batangiye kuvogera urugo rwe UKO bishakiye?Baribeshya yabyaye Intwari abatabazi.nibatekereze neza icyo gukora .intanbara nimbi
Rubavu: Indege y’intambara ya FARDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda
Nyamara ubu nibwo bulyo Kongo ibona bwo kurwanya M23! Baca umugani ngo “Utazi ubwenge ashima ubwe”!

TUBIKUMIRE HAKIRIKARE KUKO INTAMBARANIMBI
Rubavu: Indege y’intambara ya FARDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda
TUBIKUMIRE HAKIRIKARE KUKO INTAMBARANIMBI
Rubavu: Indege y’intambara ya FARDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda
Ni shyamba!! bananiwe kurwanya m23 bagiye kurwanya U Rwanda?Ubwo rero babonye ko papa adahari batangiye kuvogera urugo rwe UKO bishakiye?Baribeshya yabyaye Intwari abatabazi.nibatekereze neza icyo gukora .intanbara nimbi
Rubavu: Indege y’intambara ya FARDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda
Ese ubundi abananiwe na M23 barumva bakoriki kurwanda ??twamaganiye kure ubwobukozi bwibibi

barashaka kudufatanya ninzara nyine rk nyagasani arahari.
Rubavu: Indege y’intambara ya FARDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda
barashaka kudufatanya ninzara nyine rk nyagasani arahari.