Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buratangaza ko ikibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’ibirayi kigiye kuba amateka nyuma yo kubona uburyo bwo kubona imbuto nziza kandi itubuka mu gihe iyo abahinzi bakoresha yavaga mu karere ka Burera kandi ikaza itizewe kuko yavaga ahabonetse hose.
Ibi bitangajwe nyuma yo gutaha ibikorwa byakozwe na Kiliziya Gatolika, Diyosezi ya Nyundo mu murenge wa Busasamana birimo kubaka ahatunganyirizwa imbuto z’ibirayi n’ifumbire y’ingurube.
Kanyesoko Pierre Celestin, Perezida w’abahinzi b’ibirayi mu murenge wa Busasamana avuga ko kuba ibirayi bihenda byatewe no kubura imbuto bigatuma hahinga bake. Yizeza umusaruro mwiza nyuma yo kubona imbuto nziza ikorewe iwabo.
Yagize ati: ’’Ibirayi byarabuze kuko twabuze imbuto n’inyongeramusaruro ziza zitinze kandi zihenze, bituma hahinga abahinzi bake, umusaruro uba muke, bituma ibirayi bihenda. Kuba tubonye imbuto nziza hafi kuko twayikuraga Burera kandi itizewe. Bigiye kudufasha, ni iterambere ritugezeho n’ibiciro bizagabanuka’’.
Ntibitura Modeste, umuyobozi wa Koperative y’abafashamyumvire mu buhinzi avuga ko ibura ry’imbuto nziza ari ryo shingiro ry’izamuka ry’ibiciro by’ibirayi, atanga icyizere nyuma yuko bagiye kujya bayibona hafi.
Ati: ’’Twari dufite ikibazo cy’ibura ry’imbuto. Ibi bikorwa kuba bije kigiye gucyemuka kuko bazatubura imbuto z’ibirayi zivemo uturayi duto byakorwaga na RAB na INES, gusa bizagabanya igiciro kuko nk’ubu bahingiye rimwe barahomba bitewe n’uko bakoreshe imbuto mbi itizewe. Natwe tugiye kubigisha gukoresha imbuto nziza ivuye hano’’.
Yashoje ahumuriza abaturage, abizeza umusaruro mwiza kandi mwinshi mu gihembwe cy’ihinga gitaha kuko ubu batinye guhinga kubera ikibazo bagize bagahinga imbuto mbi itizewe bagahomba.
Musenyeri wa Diyosezi Gaturika ya Nyundo, Mwumvaneza Anaclet avuga ko uyu mushinga ugiye kuzajya ufasha abaturage kubona imbuto nziza y’ibirayi, abasaba kubyitabira kuko ari ibyabo.
Ati: ’’Aka gace karera kuko hari imirima myiza yo gutuburiramo imyaka abaturage bakabona imbuto nziza y’ibirayi n’ibigori ku buryo abaturage bazajya babona imbuto z’indobanure, babone n’amatungo agezweho. Turasaba abaturage kwegera iyi mishinga kuko ni bo ibereyeho kuko izi mbuto z’ibirayi ni bo bazajya bazikoresha mu mirima yabo’’.
Kambogo Ildephonse avuga ko ikibazo cy’imbuto abahinzi bamaze igihe bataka kigiye gukemuka, abasaba kwegera Paruwasi bakareba n’uko bajya bakora ifiriti igurishwa hanze.
Ati: ’’Bafite uburyo bwiza bwo gukora imbuto nziza y’ibirayi, bafite ubuhanga mu byo gutoranya imbuto nziza no kuyibika. Bigiye gusubiza ibibazo abaturage bagiye batugezaho ko bafite ikibazo cy’imbuto nziza. Ubu barasubijwe’’.
Meya Kambogo yakomeje asaba aba bahinzi. Ati: “Turasaba abahinzi b’ibirayi ko bakwegera Paruwasi ya Busasamana bakabona imbuto zihagije kugira ngo umusaruro wiyongere, basagurire amasoko bakanareba n’uko bakora ifiriti igurishwa ariko dusaba na Paruwasi kubafasha guhunika umusaruro kugira ngo ukomeze ugire agaciro ku isoko’’
Nk’uko bitangazwa n’abahinzi, igihembwe cy’ihinga cya 2021 kubera imbuto yabonetse itinze kandi itizewe byatumye iza ihenze, abahinzi bahitamo guhinga ibindi bihingwa. Byatumye ikilo cy’ibirayi kigura amafaranga 350 i Rubavu, na 400 mu mujyi wa Kigali.





