Mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu ahazwi nka Mbugangari, hari abaturage barataka ubujura bakorerwa n’abarimo abana bato bitwikira ijoro n’amanywa bakambura abaturage.
Ni ubujura aba baturage bavuga ko barambiwe kuko ngo insoresore ziganjemo abana zirara mu baturage zikabambura ibyabo uwitwa ngo aravuze cyangwa abakomye mu nkokora, bakamurwanya.
Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru avuga ko uretse n’abana, usanga hari n’abantu bakuru batega abantu igico bakabambura cyangwa bakirara mu maduka y’ubucuruzi bakabacucura ku manywa y’ihangu.
Aha atanga urugero ko hari igihe umuntu atambuka akumva akana gato karakwatatse kamukorakora mu mufuka cyangwa kakamushikuza telephone yakwirwanaho hakaza abakuru bakamuboha bakamukubita.
Nyirabuhoro Joselyne, ni umwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru, aho yatangaje ko aherutse gusimbuka urupfu nyuma y’aho bamusanze muri butiki ahagana saa tatu z’igitondo, bakamucucura babanje kumukoretsa.
Avuga ko yabanje kwirwanaho, abaturage baramutabara ariko bagenzi babo bajura bari bari hanze bahita babatera amabuye kugirango ibyibwe batabibambura bakagenda amara masa.
Igitangaje n’uko aba bajura ngo batanatinya inzego z’umutekano, kuko usanga banazirwanya.Urugero ni nk’umunyerondo uzwi ku izina rya Kazungu uherutse gukomeretswa n’aba bajura ubwo yatabaraga aho bari bagiye kwiba.
Tuyishime Jean Bosco,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, ntiyemeranya n’aba baturage kuko ngo muri uyu murenge umutekano ni wose.
Avuga ko nta ytsinda ry’abajura rihari ahubwo ko ari abajura umwe, babiri gutyo, ikindi kandi ngo hari abatawe muri yombi.Yongeraho ko iyo umujura yibye ahahurira abantu benshi ahita afatwa ariko ngo nta tsinda rihari bityo ko umutekano uhari.



