Rubavu: Perezida Kagame na Kabila imbonankubone bwa mbere nyuma y’imyaka 7

Sangiza iyi nkuru

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barateganya guhurira I Rubavu kuri uyu wa gatanu, itariki 12 kanama, hakaba hari hashize imyaka 7 aba bayobozi bombi batabonana imbonankubone nk’uko byatangajwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.

Ku rukuta rwe rwa twitter, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, yatangaje ko ba Perezida Kagame na Kabila bahurira i Rubavu kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko baherukaga guhururira i Goma mu 2009.

Biravugwa ko Perezida Joseph Kabila yaraye i Goma kugira ngo aze kubona uko akomereza urugendo rwe i Rubavu aganira na mugenzi we Paul Kagame.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nubwo hatatangajwe ibyo abakuru b’ibihugu byombi bari buganireho, biravugwa ko bashobora kuganira ku mibanire y’ibihugu byombi ndetse no ku mikoreshereze ya gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu, ibihugu byombi bihuriyeho.

CplfCETWYAAMRMf

Ubwo yari muri Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa kane, itariki 11 Kanama, perezida Kabila akaba yasuye agace ka Miriki muri Teritwari ya Lubero, ari nabwo bwa mbere ngo yari asuye aka gace gakunze kurangwamo umutekano mucye aho yagiranye ibiganiro n’abavuga rikijyana n’abayobozi b’ibanze.

Mu byo baganiriye, aba bagaragarije perezida Kabila impungenge z’umutekano mucye bakomeje guterwa n’imitwe yitwaje ibirwanisho irimo umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje ibirwanisho y’abanyagihugu. Perezida Kabila akaba yijeje gukora ibishoboka umutekano ukaboneka nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *