Rubavu: Umusaza w’imyaka 65 yahiriye mu kiraro

Sangiza iyi nkuru

Umusaza w’imyaka 65 y’amavuko witwa Kabagema Sérathiel wo mu karere ka Rubavu, yahiriye mu kiraro yari aryamyemo ubwo yari arinze inka ze.

Byabereye mu mudugudu wa Gahenerezo, mu kagari ka Rungu ho mu murenge wa Mudende w’akarere ka Rubavu.

Mu ma saa yine na 50 zo mu ijoro ryakeye ni bwo byamenyekanye ko uyu musaza yitabye Imana nyuma yo guhira mu kiraro yari aryamyemo arinze inka ze eshatu.

Uwitwa Gahutu Thomas w’imyaka 65 wari mugikumba hafi y’aho uriya mukambwe yahiriye ni we watanze amakuru, nyuma yo kumva impumuro mbi yajya kureba agasanga uriya nyakwigendera yahiye yakongotse.

Uyu Gahutu yavuze ko mbere y’uko Kabagema yitaba Imana hari hashize umwanya amunyuzeho bigaragarako yanyoye inzoga, akamubwira ko yari avuye ahitwa mu Rwerere mu murenge wa Busasamana.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yavuze ko amakuru bafite ari uko Kabagema yahiriye mu kiraro, gusa nk’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano bakaba biteguraga kujya mu murenge wa Mudende mu rwego rwo kumenya amakuru y’imvaho ku rupfu rwa Nyakwigendera.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *