Uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirasafari Rusine Rachel, ubu akaba ari umurezi mu ishuri ribanza, avuga ko bitigeze bimutera ipfunwe.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Nyirasafari avuga ko yabaye umuyobozi mu karere mu gihe cy’imyaka hafi itandatu, ariko biba ngombwa ko hamwe na bagenzi be bahagarikwa ku mirimo yabo ahitamo gusubira mu burezi kuko na kera ari wo murimo yakoraga.
Agira ati ”kuva 1987 nari Umwarimukazi kugeza 2009, byatumye nkunda uyu murimo, nyuma yo kuva ku bu visi Mayor nari kwikorera indi mirimo ariko nahisemo gusubira mu burezi, ndetse ngirirwa n’icyizere cyo kuba umuyobozi w’iri shuri, ntapfunwe byigeze bintera kandi ni umurimo nkora nishimye, ntibimbuza gukorera igihugu nk’umunyarwanda ndetse niyo mbona umuturage utitabira gahunda za Leta birambabaza”.
Yakomeje asaba abayobozi bahindurirwa imyanya cyangwa basezererwa ndetse n’abegura, ko batagomba kumva ko bubikiwe imbehe, dore ko hari imvugo usanga zikoreshwa na benshi ko ari ‘kubikirwa mbehe, gukurwa amata mu kanwa, gukurwa ku mukati,…’
Ati ”kuva ku kazi ka Leta ntabwo ari ukubikirwa imbehe, ababivuga ni uko bataba bazi inshingano za bo ahubwo bakihutira kwiba igihugu aho kugikorera”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byanashimangiwe na bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, banenga bamwe mu bayobozi bakurwa mu myanya ugasanga babaye abarakare, rimwe na rimwe ntibongere kwitabira gahunda za Leta.
Tuyisimire Anicet agira ati “ikibabaje ni uko hari abava ku mirimo, ugasanga baragenda banenga ubuyobozi bw’akarere kandi mu gihe bari bakiri abayobozi warasangaga aribo badukangurira kujya mu muganda, mitiweri,… Ariko kuri ubu nta n’ubwo bakibyitabira, bigaragara ko inyungu arizo bishakiraga gusa”.
Ku wa 30 Kanama 2017, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yari amaze kurahirira inshingano nshya yahawe, na we yavuze ko ushaka gukorera igihugu atarobanura imirimo dore ko na we yashimangiye ko n’akazi ko kwigisha yagaciyemo.
Aho yagize “ Iteka ryose iyo umuntu yumva ko yavukiye mu gihugu, yumva yagikorera. Nta mwanya uteganya gukora, wumva ko uzakorera igihugu cyawe. Nabaye umwarimu narigishije, nakoze muri Minisiteri, nakoreye banki y’Isi. Urumva ntabwo ushobora kwicara ngo uvuge ngo nzakora kuri uyu mwanya. Uba wumva ko ugomba gukorera igihugu cyakubyaye, ugafasha abagukuriye n’abazavuka nyuma …”.
Mu 2015 nibwo Nyirasafari yakuwe ku mwanya w’umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yahise aba umuyobozi w’ikigo cyigenga cy’amashuri abanza cya ‘Bon Belge” giherereye mu murenge wa Gisenyi, muri aka karere ka Rubavu, amaze imyaka 2 akiyobora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mgarambe Theodore/Bwiza.com


