Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugore utuye mu Kagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero , Akarere ka Rubavu ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi, yakoreye umwana w’umwaka umwe yareraga.Uyu mugore akaba yemera icyaha akavuga ko yabitewe n’agahinda kuko yari amaze kubyara inshuro eshatu abana be bapfa.
Iki cyaha cyakozwe ku itariki ya 07 Mutarama 2022 aho bivugwa ko uwo mwana yaraye arira amutesha umutwe, maze uyu mugore aza kugira umujinya kubera ko abana be bavuka ariko ntibabeho.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, ubu uwo mugore afungiwe kuri Station ya Polisi ya Gisenyi.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko ngo uyu mugore yabyutse agakubita umwana urushyi, akagwa muri koma, bwacya mu gitondo akamusanga aho aryamye na none akamukubita umugeri mu gatuza agahita apfa.
Akimara kubona ko umwana amaze gupfa, ngo yahise aheka umurambo, amujyana kwa muganga kandi azi neza ko yamaze gupfa, agezeyo nibwo yahamagaye umuyobozi w’Umudugudu amubwira ko yari agiye gusenga yicaye ku igare hanyuma umwana ahubuka mu mugongo agwa hasi arapfa.
Uyu mugore yahise agaruka abeshya ubuyobozi ko muganga amubwiye ngo nasubizeyo umwana bamushyingure.
Bivugwa ko akimara kugeza umurambo mu rugo yanze ko abaturanyi bawureba, ahubwo ahita awushyira mu gikarito maze bajya kuwushyingura. Nyuma nibwo amakuru yatanzwe n’umuturage ko uyu mugore ari we wishe uriya mwana.
Icyaha cy’ubwicanyi gihanishwa ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho iyi ngingo igira iti: Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

6 Responses
Rubavu: Yemeye ko yishe umwana w’umwaka umwe yareraga kubera ko we abyara bapfa
Erega amaraso y’umuntu w’inzirakarengane ntaho wayacikira kuko uko byagenda kose arakugaruka.nakenyere rero asoreze ubuzima bwe mu buroko.Kwica umuntu uba wumva wimaze agahinda ariko kubibazwa ntibiba byoroshye.

ahanwe yakoze nabi cyane
Rubavu: Yemeye ko yishe umwana w’umwaka umwe yareraga kubera ko we abyara bapfa
ahanwe yakoze nabi cyane
Rubavu: Yemeye ko yishe umwana w’umwaka umwe yareraga kubera ko we abyara bapfa
Abakurambere bacu bari abahanga ku kigero cyo hejuru. Bagize bati :”Utazi gucunga iby’abandi, ntiyabasha gucunga ibye.”
Rubavu: Yemeye ko yishe umwana w’umwaka umwe yareraga kubera ko we abyara bapfa
Abakurambere bacu bari abahanga ku kigero cyo hejuru. Bagize bati :”Utazi gucunga iby’abandi, ntiyabasha gucunga ibye.”