Rubaya: Kanyanga n’urugomo, inkoni irarisha

Sangiza iyi nkuru

Mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi, nta cyumweru cyashira hatavuzwe ibikorwa by’urugomo, rurangwa n’inkoni ku mpande zose. Gitifu akubita abaturage, abagabo bagakubita abagore, abarembetsi bagakubita irondo, nabo bagashyikirizwa inzego z’umutekano.
Kuva uyu mwaka wa 2017 watangira, ibikorwa binyuranye by’urugomo muri uyu murenge byakunzwe kuvugwa mu itangazamakuru. Ahitwa Rusambya, hari umugore wamugajwe n’umugabo. Ahorana ibikomere umubiri wose kubera inkoni z’umugabo, ndetse n’akaboko k’iburyo kabaye umuheto kubera zo.
Mu kagari ka Gishari k’uyu murenge kandi, abaturage bamaze kwiba ibendera ry’igihugu incuro ebyiri. Ubwa mbere umugore yaryibye ashaka kwihimura ku mugabo wamuhozaga ku nkeke, kugirango afungwe akubitwe. Ubwa kabiri baryibye baragiye baricagagurira mu mugezi uri mu nsi y’akagari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ntangiriro z’uku kwezi, abaturage b’uyu murenge wa Rubaya, batangarije ikinyamakuru Umusingi ko Gitifu abakubita. Batanga ingero z’abantu batandatu bagizwe ibisenzegeri n’umunyamabanga nshingwabikorwa, Nkunzurwanda John. Ibi babivugana ubwoba, batinya ko Gitifu abamenye yabamerera nabi.
Uyu muyobozi nawe yemereye iki kinyamakuru ko ibyo abaturage bavuga ari byo, ariko akavuga ko hari impamvu yabakubise. Nkunzurwanda John ati “bari banze gukora umuganda kandi bafashe Idarapo ry’igihugu bararikatakata barijugunya mu mugezi ariko ikibazo twarakirangije ”.
Nubwo abaturage bemera ko uyu muyobozi yasabye imbabazi abo yakubise akanabavuza, Meya Mudaheranwa avuga ko adashyigikiye ibyo Gitifu yakoze, ko bidakwiye umuyobozi. Avuga ko umuyobozi atagomba kubuza amahoro abo ayobora, kuko ubwo yaba ari ukubatwaza igitugu. Uwo muyobozi ashimangira ko guhohotera abaturage bihabanye cyane n’amahame y’imiyoborere myiza.
Muri iki cyumweru turangije, nabwo abarembetsi (abacuruzi ba kanyanga) barimo Mbikamunda bakubise abanyerondo babagira inoge. Uyu mutwe w’abarembetsi, ufite abandi bakora nkabo bitwa abahubuzi wiganje mu murenge wa Cyumba uturanye n’uyu, bambura abantu mu nzira n’urundi rugomo.
Kanyanga itera abaturage kwigomeka
Imirenge y’akarere ka Gicumbi yegereye igihugu cya Uganda, yose ihuriye ku kibazo cy’inzoga ya kanyanga icishwa muri iyo mirenge, ndetse n’inyobwa n’abaturage bakayitahana mu nda basinze. Iyo mirenge ni nka Manyagiro, Cyumba, Kaniga, Rushaki kimwe n’indi ya Burera na Kivuye, Bungwe n’indi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya, Nkunzurwanda avuga ko ikiyobyabwenge cya Kanyanga ari cyo mbogamizi ya mbere ku buzima bw’abaturege b’uyu murenge. Ingaruka avuga harimo nk’ubusinzi n’ubusambanyi, intandaro y’amakimbirane no kuvuka kw’abana badateganyijwe.
Agapfa kaburiwe ni impongo
Nyuma y’uko abarembetsi bakubise abanyerondo, abayobozi mu nzego zinyuranye, bahise basura uyu murenge tariki ya 16 Gashyantare 2017. Barimo Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude, umukuru w’ingabo muri iyi ntara Br.Gen Nkubito Eugene, ukuriye Police ACP Mutezintare Bertin n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal.
Br. Gen Nkubito, yihanangiriza abo bose barangwa n’urugomo biturutse kuri kanyanga, bakagera aho bakubita irondo. Ngo kandi bene uwo afatwa nk’umwanzi w’igihugu, ikigomeke.
Brig. Gen. Nkubito ati “…mukomeje kuvugwaho guhangana n’ubuyobozi,…mukomeje kwinjiza kanyanga none mugeze n’aho gukubita abaturage badufasha gukora irondo.” Arangiza ababurira muri aya magambo ati “…, nimudahinduka muzabona ibyo mushaka kwikururira .”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *