Minisitiri w’urubyiruko, Rosemary Mbabazi yahaye impanuro urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana zo gukunda igihugu nk’uko Inkotanyi zagikunze.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi, wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2018, Abaturage b’akarere ka Rwamagana by’umwihariko urubyiruko, basabwe gukunda igihugu no kwimakaza ubumwe.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi ba Unity Club ‘Intwararumuri’, abanyamuryango ba Avega Agahozo, ubuyobozi bw’Intara y’i Burasirazuba n’abaturage bo mu karere ka Rwamagana, umuhango wo kwibuka ukaba watangijwe no gushyira indabo ndetse no kuvugira amasengesho ku rwibutso rwa Jenoside ruri imbere ya Paruwasi Gaturika ya Rwamagana.
Min, Mbabazi ufite mu nshingano urubyiruko, ararusaba gukunda igihugu nk’uko Inkotanyi zakirwaniriye zigahagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati “Rubyiruko, muzakunde u Rwanda nk’uko Inkotanyi zarukunze”.
Minisitiri Mbabazi yashimiye abacitse ku icumu muri rusange, by’umwihariko abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubutwari bagaragaje bakiyubaka ndetse bakanubaka igihugu, ntibaheranwe n’agahinda.

Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba, Mufulukye Fred, ashimangira ko kuba jenoside yakorewe Abatutsi yarahagaritswe n’Abanyarwanda ubwabo, ko ari ikimenyetso cy’uko iyo bagambiriye ikiza bagikora, akaba ashimangira ko mu Ntara y’i Burasirazuba, icyo bashyize imbere ari ubumwe.
Ati ‘Kuba Jenoside yarahagaritswe n’Abanyarwanda ubwabo nabyo bikwiye kuduha isomo. Isomo dukuramo rero ni uko iyo Abanyarwanda bagambiriye ibyiza, turabikora kandi bigashoboka, Tugendeye ku murongo w’igihugu cyacu, mu Ntara y’i Burasirazuba twahisemo kuba umwe. Twahisemo ubumwe bwacu. Icyo nicyo dushyize imbere kandi iyo nzira tuzayikomeza”.
Urwibutso rwa Jenoside ruri imbere ya Paruwasi Gaturika ya Rwamagana rushyinguyemo imibiri 814 y’Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Meya w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab akaba avuga ko ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere bugaragazwa n’inzibutso 11 zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga 79,754. Iyi mibare ngo iziyongera bitewe n’uko mu karere hakiri imibiri itaraboneka.



Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter



