Nkuko tubibona mu mateka yâu Rwanda, abagerageje kuyandika bose ntabwo bahuje kuri byinshi. Cyakora hari ibyo bahuriraho cyane cyane iyo bavuze ku myato yibyerekeranye nâintambara dore ko, u Rwanda nta gihugu cyaruhagararaga imbere. Ubutwari bwarwo ni ubwa kera. Ku ntambara kandi naho hari abagira ibikabyo ukabona buri gihe ni impaka.
Urugero ku bumvise indirimbo za Rwishura Apolinaire, iyo yageraga ku nkuru ya mwene Mugabwambere byabaga impaka zikomeye bamushinja ububeshyi nawe akemeza ko ibyo acuranga mu nanga ye ari ukuri.
Ku byerekeranye nâurugamba hari abami 3 cyangwa bane bamamaye kubera amateka bagize kugeza aho umwe muri bo avuze ati : «Urwanda ruratera ntiruterwa» Twavuga :
- RUGANZU NDOLI âCYAMBARANTAMA â
- YUHI GAHINDIRO âUMUTANGATIRO â
Ingoma ya Gahindiro ikunda kuvugwa cyane, kuko ariyo yabayemo amahoro kuruta izindi. Ngo ntawe Gahindiro yigeze yica ubuzima bwe bwose. Abanditsi bagaragaje mu nyandiko zabo ayo mahoro yâingoma ya Yuhi Gahindiro.
- KIGELI RWABUGILI âINKOTANYI CYANE: Kigeli IV Rwabugili yahoranaga ishyaka ryâimihigo, akamenya imirwano, akagira nâubutwari ku rugamba. Ikivugo cye yari «INKOTANYI» Ibitero byinshi yagabye byakangaranyije amahanga igihe cyose agatabarukana intsinzi. tutibagiwe
- Cyilima Rujugira âWavuze ngo, U Rwanda ruratera ntiruterwa nyuma yo gutsinda ibihugu bine mu gihe kimwe. (Yahigitse u Burundi, atsinda i Gisaka, u Bugesera nâi Ndorwa). Kubera icyo gikorwa cyâikirenga yakoze cyo kurwanya ibihugu bine bikomeye akabitsinda, niko kuvuga yihanukiriye mu kivugo cye, agira ati ” U Rwanda ruratera ntiruterwa”. Yategetse ahagana mu wâ1675 kugeza mu wâ1708.
Kuva ubwo nanubu ingabo zâu Rwanda ziracyahagaze neza mu ikorana buhanga, ubutwari, discipline guhanga udushya nâibindi, kuburyo zarenze urwego rwâigihugu zijya gutanga amahoro hirya no hino ku isi.
Abo bami bombi uko ari bane, bafite amateka bahuriyeho ku myato nâubutwari bagaragaje batsinda intambara ku rugamba rwo kurinda ubusugire bwâigihugu no kwagura imbago zacyo. Yuhi gahindiro nawe bakamugarukaho cyane kubera ko ariwe wategetse mu mahoro asesuye.
Muri iyi nyandiko rero turagaruka cyane ku Mwami Ruganzu II Ndoli, kuko we aho yanyuze yahasigaga ibimenyetyo, akaba ariwo mwihariko arusha abandi, ku buryo Abafite mu nshingano zabo ubwiza nyaburanga na ndanga murage, babibyaza umusaruro.
Umwami Ruganzu II Ndoli yari umwami wâIkirangirire wanyuraga rubanda agashimisha nâingabo ze zitwaga IBISUMIZI. Rubanda bamufataga nka Mose dusoma muri Bibiriya kubera ibitangaza yakoreye mu Misiri no mu Butayu bwa Sinayi, akura abisiraheli mu bucakara bwa Farawo.
Reka turebe ibikorwa yasigiye RDB nanubu bikiboneka hamwe na hamwe dore ko bimwe na bimwe byagiye bisibangana.
- Ibuye rya Bagege, ryo mu Gakenke ho mu cyahoze ari Komini Nyarutovu muri Ruhengeri (Ubu ni mu Karere ka Gakenke) ngo ryararaga ribunga risenyagura amazu nâibiti, maze umunsi umwe Ruganzu ararihagurukira arikubita ubuhiri aritegeka kutarenga umutaru, na nâubu ntiryongeye kubungera no kurimbura ibintu.
- Ikirenge cya Ruganzu, cyo mu mpinga ya Ruganda hafi yâUmurwa wa Ruganzu wari i Ruganda ho muri Komini Tare muri Kigali (ubu ni mu Karere ka Rulindo) ari naho Ruganzu yimikiye Kalinga isimbura Rwoga Abanyabungo bari baranyaze u Rwanda.
- Igisoro cya Ruganzu kiboneka mu Karere ka RuhangoâŠ
Imvo nâimvano yâinyito âKu Kirenge cya Ruganzuâ
Amateka avuga ko Umwami Ruganzu II Ndoli wari ufite ingabo zitwaga Ibisumizi ariwe mwami wa mbere wagabye ibitero byo kwagura igihugu. yashakaga kwigarurira igihugu maze ageze i Rubingo (Mu Karere ka Rulindo) ahari hatuye umutware Rubingo asanga bataramye na we ajya mu bandi aritakuma, ageze imbere ya Rubingo amukubita ifuni aramwica, aba yigaruriye ako gace atyo.
Ni naho havuye imvugo ko âinzoga za Rubingo nâubu zikibiraâ kuko ngo icyo gihe zitigeze zinyobwa kuko abahinzi bakwiriye imishwaro bakagenda batazinyoye nyuma yâaho umutware wabo yari amaze kwicwa.
Ruganzu amaze kwica Rubingo we nâIbisumizi, bagiye biruka ngo abaturage batabamerera nabi, maze bageze mu Murenge wa Rusiga ahitwa ubu ku Kirenge, bahagera bafite inyota basaba amazi Shebuja.
Mu gushakira amazi ingabo ze, Ruganzu ngo yahagaze ku Rutare arasa umwambi hakurya mu gikombe cyâiburyo havamo isoko arabwira ngo nibajye kuri iyo soko maze banywe maze arasa no mu gikombe cyo hakurya ibumoso havubuka isoko arababwira ngo naho nibajyeyo kunywa amazi.
Urwo rutare Ruganzu yahagazeho arasa niho hiswe ku Kirenge cya Ruganzu.
Mu mwaka wa 1982 umupadiri witwa Rugengamanzi Jean Baptiste wâimyaka 71 unavuka muri aka Karere, ngo ni we wanyuze muri uyu muhanda asanga bari kuwukora ibimodoka binini byaranduye rwa rutare rwanganaga nâurusyo.
Icyo gihe yararujyanye yanga ko barutaba, arushyira mu modoka ateganya kurwubakira ngo ruzajye rwigirwaho amateka, ariko ahagana mu 1990 ngo Minisiteri yâUburezi yaramuhamagaye nyuma aza gutanga icyo kirenge.
Kubera ko Umwami Ruganzu II Ndoli yari yararerewe muri Tanzania, ngo yari azi ubugeni, ari na byo byatumaga hose anyuze ahasiga ikimenyetso, bivugwa ko ari na we wakoze icyo kirenge kuri urwo rutare. (Hari aho usanga ibisoro nko mu Karere ka Ruhango, bikojonjoye ku rutare) bakavuga ko ari aho yakiniraga igisoro ari kuruhuka, hari aho usanga amajanja bakavuga ko ari aho imbwa ze zakandagiye, hari aho usanga intango zikojonjoye mu rutare, bakavuga ko ari intango yaterekagamo inzoga nâibindi).
Icyo «Kirenge cyari ahantu hâubuvumo, ari ibuye rimeze nkâikirenge nâamano nâagatsinsino, rubanda ikacyitirira ikirenge cya Ruganzu.
Bavuga ko abakobwa bahanyuraga bahiraga ishinge bagasasira « Ikirenge cya Ruganzu » bagacyura ubuhoro. Abashinwa ubu bahanyujije kaburimbo i Ruganda, batabitse aho hantu. Cyakora amakuru duheruka nuko Hari umupadiri warihakuye abona bagiye kuritesha agaciro, abafite mu nshigano guteza imbere ubukera rugendo bakaza kurijyana mu nzu ndanga murage.
Ruganzu yari afite ingabo zitwa «IBISUMIZI» Wari umutwe wâingabo, zari intwari zikabije kurwana, ku buryo Ruganzu yigaruriye amahugu abikesha Ibisumizi. Dore urutonde ryâibihugu bimwe na bimwe Ruganzu Ndoli yigaruriye :
– Ubunyabungo bwa Ntsibura Nyebuga wapfakaje u Rwanda ku ngoma ya Ndahiro Cyamatara Intego ya Ruganzu yari iyo guhashya Ubunyabungo akabugusha ruhabo. Ahera ku mpugu zâumweya wâi Kivu uteganye nâIjwi nyuma naryo ararinesha.
– Ruganzu arakomeza atera Nzira wa Muramira Umwami wâu Bugara wari waratabaye Nsibura atera Ndahiro, nibwo amucuze inkumbi Abasizi bamuririmba bamwita Cyambara-Ntama, cyigaruriye u Bugara.
– Ruganzu ntiyagoheka yigarurira u Bunyambiriri bwa Gisurere cyâi Suti ho muri Komini Musange muri Superefegitura ya Kaduha (mu Karere ka Gisagara) agerekaho nâu Bwanamukari bwo muri Butare, yica Nyakarashi wâi Zivu ho muri Komini Shyanda (ubu ni mu Karere ka Gisagara) yica na Mpandahande wâi Ruhande ahubatse Kaminuza nkuru yâu Rwanda, arakomeza atera Nyaruzi Umwami wâi Burwi amutsinda mu Mukindo wa Makwaza ho muri Komini Kibayi (ubu ni mu Karere ka Gisagagara) atsinda atyo Abarenge.
– Ruganzu ntiyanyurwa, yogoga imanga nâimpinga zâu Rutsiro, yigarurira u Bugoyi, nâi Byahi nâ u Bwishya arenga Ibirunga yigarurira u Bufumbira bwâu Bugara, ibyo bikaba ibigwi bya Ruganzu , agatsinda izina niryo muntu !
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kayiga Victor@bwiza.com
Â


