Rugby: Ku mukino ubanza u Rwanda rwatsinze u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2016, nibwo ikipe y’u Rwanda mu mukino wa rugby yatsinze iy’u Burundi mu irushanwa “Rugby Africa Div.2cup”. Uyu mukino byari biteganijwe ko uza gutangira saa munani (14h00) ariko waje gutangira ku isaha ya saa kumi n’igice (16h30).
Ibi ngo byatewe n’uko bari bamaze kumenya ko umukino wa 2 wagombaga guhuza RDC na Lesotho utakibaye, kubera ko lesotho itari yakageze mu Rwanda.
Igice cya mbere cy’umukino Rwanda Vs Burundi cyaje kurangira banganya 0-0, ariko iyi kipe y’Abarundi ‘Intambwe’ mu byo bita kugumana umupira bari kuri 52%, mu gihe u Rwanda ‘silverbacks’ bari bari kuri 48%.
Ni nako Abarundi bakoreshaga amakosa ab’u Rwanda bamwe bagahabwa amakarita y’umuhondo bakabakura mu kibuga nk’iminota 10.
Nibyatinze mu gice cya 2 umutoza wa Silverbacks, Itanzi Jean Baptiste yakoraga impinduka kubakinyi aza gukuramo Kamanzi Didieu, Twizerimana Barnard, Mwiseneza Selapfi maze aza kubasimbuza Makombe Benjamin, Kazungu Patrick na Kabura Seleman.
Ni mu gihe Abarundi basohoraga Semurerwa Stan aza gusimburwa na Ndikubwayo Lenavan, ku munota wa 12 w’igice cya 2 no ku munota wa 23 u Rwanda rwahise rurangiza Abarundi ku manota 15-0 bw’Abarundi.
Nyuma yo kurata umukino wa mbere, biteganywa ko Lesotho izagera mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi, hateganyijwe ko ikipe y’u Rwanda izahura niya RDC kuko u Rwanda rwatsinze kimwe na RDC yateye mpaga.
Naho u burundi buhure na Lesotho kuko bwatsinzwe ndetse Lesoto igaterwa mpaga nayo yaratsinzwe.
Ikipe y’u Rwanda kimwe n’u Burundi nizo zonyine ziri gukinisha abakinnyi bakina muri championa zabo naho RDC ikagira abakina barabigize umwuga bakina mu bindi bihugu bagera kuri 10 ndetse na Lesotho ifite 13 bakina hanze y’igihugu cyabo.
Tubibutse ko iri rushanwa riri guhuza ibihugu 4 aribyo: Lesotho, u Burundi, RDC n’u Rwanda rwaryakiriye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Rutembesa Anicet @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rugby: Ku mukino ubanza u Rwanda rwatsinze u Burundi
    Rutembesa Innocent is wanted by Gouverment of RD congo from 2019.This Journalist now is Refugee in known County

  2. Rugby: Ku mukino ubanza u Rwanda rwatsinze u Burundi
    Rutembesa Innocent is wanted by Gouverment of RD congo from 2019.This Journalist now is Refugee in known County

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *