Rugombo: Abaturage bahatiwe kwigaragambya bamagana u Rwanda n'u Bufaransa

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Kanama, ahitwa mu Rugombo mu Ntara ya Cibitoke mu gihugu cy’u Burundi hazindukiye indi myigaragambyo yo kwamagana ibihugu by’u Rwanda, u Bufaransa n’u Bubiligi, bishinjwa gushyigikira iyoherezwa ry’abapolisi ba Loni mu Burundi.

Nk’uko byatangajwe na SOS Media Burundi, abaturage bo muri iyi komini ngo bahatiwe kwitabira iyi myigaragambyo, aho bivugwa ko hari n’abayoboke ba CNDD-FDD banze kuyitabira nk’uko byemejwe n’umwe muri bo.

Cpu2Z4rWgAAdj0f

“Ibyo twahinze nk’inyanya n’intoryi biraborera mu mirima kubera ko tudashobora kubicishaho nyuma yo kubuza kubyohereza mu Rwanda none barashaka ko tujya kwigaragambya?” , uwo ni umwe mu baturage utari wishimye.

Nk’uko SOS Media ikomeza ibitangaza, mu bigaragambyaga bacye ngo hari higanjemo abana n’abatwara abantu ku magare aho bagendaga bavuga bati: “U Bufaransa ntibuzi u Burundi. Nibusabe ahubwo u Burundi bujye gutekanisha u Bufaransa.”

Abandi bigaragambyaga bashinjaga u Rwanda n’u Bubiligi kuba ibihugu by’abajenosideri ndetse bongera kuvuga ko bazica perezida w’u Rwanda n’ingabo ze ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahungiye mu Rwanda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Igihugu cy’u Burundi cyamaganye umwanzuro w’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni wo kuwa 29 Nyakanga, washyizwe imbere n’igihugu cy’u Bufaransa, watanze uburenganzira bwo kohereza abapolisi 228 ba Loni ku butaka bwacyo mu rwego rwo kugerageza kugarura ituze mu gihugu no gufasha mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *