Rugwabiza ugiye kuyobora MINUSCA yasesekaye i Bangui

Sangiza iyi nkuru

Intumwa nshya Idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Centrafrica, igiye kuyobora MINUSCA, Umunyarwandakazi Valentine Rugwabiza, kuri iki Cyumweru itariki ya 17 Mata, yageze mu murwa mukuru, Bangui.

Rugwabiza asimbuye Umunyasenegali, Mankeur Ndiaye ku buyobozi bwa Minusca, Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Centrafrica, mu bihe bikomeye. Umubano hagati y’Umuryango w’Abibumbye n’abayobozi b’iki gihugu ntabwo ari shyashya, ariko umubano uhuza Kigali na Bangui ushobora kumubera akarusho.

Uyu mudipolomatekazi wagenwe kuri uyu mwanya na Antonio Guterres ku ya 23 Gashyantare kuri ubu yamaze kugeza imizigo ye i Bangui nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga. Mankeur Ndiaye asimbuye yari amaze imyaka itatu yari imukomereye ku buyobozi bwa Minusca.

Umwaka ushize, imitwe y’inyeshyamba yasubijwe inyuma yageze mu marembo y’umurwa mukuru. Umubano na guverinoma utifashe neza wagiye urangwa rimwe na rimwe n’ifatwa ry’ingabo za Loni, kutubahiriza amasezerano y’ingabo z’igihugu ndetse n’abafatanyabikorwa bayo b’Abarusiya, Loni ishinja buri gihe kwitambika iperereza ryayo ku ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Ni amadosiye azwi neza n’uyu wahoze ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye. Kugirango azabashe kubyitwaramo neza, uyu mudipolomatekazi w’imyaka 59 ntagushidikanya ko azashobora kwiringira Ingabo z’u Rwanda muri ubu butumwa.

Igihugu cye (u Rwanda) uyu munsi ni icya mbere mu gutanga ingabo muri Minusca, kugeza mu myanya y’ingenzi nko kurinda umukuru w’igihugu, Perezida Touadera.

Umubano ushimangiwe n’amasezerano y’ubufatanye ahuza ibihugu byombi mu bucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ubwirinzi. Usibye ingabo zikorera munsi y’amabwiriza ya Loni, u Rwanda rwanohereje muri iki gihugu batayo yoherejwe muri Repubulika ya Centrafrica ku masezerano hagati y’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *