img-20200621-wa0040.jpg

Ruhango: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi basabwe kwitanga mu kubaka ibyumba by’amashuri

Sangiza iyi nkuru

Mu murenge wa Bweramana mu kagari ka Murama ku ishuri rya GS Murama niho habereye umuganda udasanzwe wo gusiza no gucukura umusingi wateguwe n’ abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kubaka ibyumba by’amashuri hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubucucike n’icy’ingendo abana bakora mu kujya no kuva ku ishuri.

Ubusanzwe iki kigo cy’amashuri cyari gisanzwe kigirwaho n’abana mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda nyuma bakajya gukomereza ku bindi bigo aho bakora urugendo rurerure bajya kwiga ibintu byatumaga hari abana bata ishuri bitewe no gutinya urugendo.

Uwizeyimana Ange umwe mu banyeshuri bahize avuga ko bakoraga urugendo bajya kwiga ahitwa mu Nkomero , I Rusororo n’i Rubona.
Kuba bagiye kubakirwa amashuri hafi yabo ngo bizatuma abana batongera kuvunwa n’urugendo.

Agira ati ‘’ uyu muganda wo kutwubakira amashuri turawishimiye kuko ubu tugiye kubona indi myaka itatu hafi yacu ,abana ntibazongera kuvunika natwe urubyiruko rwahize tuzafatanya n’abanyamuryango ba RPF mu gukomeza gukora umuganda aya mashuri yubakwe vuba ‘’.

Bizimana Jean Pierre umubyeyi utuye muri aka kagari ka Murama avuga ko ubusanzwe abana babo bajyaga kwiga mu burezi bw’imyaka 12 mu murenge wa Mwendo ,ibintu ngo byatumaga abana bageraga ku ishuri batinze.

Agira ati ‘’ twaje kwifatanya n’abayobozi bacu muri uyu muganda ngo ducyemure ikibazo cyari kitwugarije ,twese dufatanyije tuzabikora kwitanga ni ukwacu kandi ndabizi baturi inyuma .’’

img-20200621-wa0040.jpg

Chair man w’Umuryango wa RPF Inkotanyi mu ntara y’Amajyepfo Vuganeza Aaron, ari kumwe n’abagize komite Nyobozi y’Umuryango ku rwego rw’Intara avuga ko kugira ngo ibi byumba by’amashuri birimo kubakwa bizabe byuzuye mu kwezi kwa 9 bisaba ko buri munyamuryango n’umuturage wese muri iyi ntara akwiye kubigiramo uruhare ndetse akanagaragaze ubwitange bwe.

Agira ati ‘’ turabasaba gukomeza kwitanga mu miganda yo kubaka ibi byumba kugira ngo bizarangire vuba bityo bazabashe kubyigiramo kuko abana bagomba gutangira mu kwezi kwa 9 amashuri azabe yararangiye ,mu rwego rwo kugira ngo bizagabanye urugendo n’ubucucike kandi ibi bizaduha ireme ryiza ry’uburezi’’.

Mu karere ka Ruhango kugera mu kwezi kwa 8 hateganijwe ko hazaba hubatswe ibyumba by’amashuri 600 harimo ibizubakwa ku nkunga ya Banki y’isi ndetse n n’ibizubakwa n’Igihugu ku bufatanye n’abaturage.

Chair man wa RPF Inkotanyi mu karere ka Ruhango akaba n’umuyobozi wako Habarurema Valens avuga ko muri ibi byumba by’amashuri bizubakwa muri aka karere ,ibigera kuri 360 bizubakwa ku bufatanye bw’Igihugu n’imiganda y’abaturage harimo ibyumba 9 byatangiye kubakwa muri uyu murenge .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *