Mu gikorwa cyo kwibuka Abarezi n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Apecas/Muyunzwe riherereye mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango cyateguwe n’abanyeshuri bahize mbere ya Jenoside , abanyeshuri biga muri iki kigo basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside , bakirinda amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose ahubwo bagaharanira icyateza imbere u Rwanda.
Rubayita Gilbert uhagarariye Abanyeshuri bize muri iki kigo mbere ya Jenoside avuga ko ubusanzwe bajyaga bibuka bagenzi babo biganaga n’abarezi babigishaga ariko ngo babibukiraga hirya no hino mu turere muri gahunda rusange uyu mwaka ngo bahisemo kuza kubibukira aho bigaga bagamije kuza gukangurira abana bahiga kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Agira ati “Iyo tugeze ahangaha ni ukugira ngo murebe, mumenye ibyabaye muri iki gihugu ko bafataga abana bangana nkamwe bakabigisha kwangana , bakanga bagenzi babo ubu rero turabasaba ngo ba bandi baza kubigisha ivangura ,amagambo y’urwangano ngo wange uyu nuyu yaba umubyeyi cyangwa umurezi aho azaturuka hose muzabyirinde, twese turi Abanyarwanda ahubwo muharanire kuzubaka u Rwanda rwiza.

Uwigana Louis perezida wa Ibuka avuga ko ari igihombo gikomeye iki kigo cyagize cyo kubura abanyeshuri ndetse n’abarezi kuko aba ari inzu y’ibitabo ihiye , asaba abanyeshuri ko igihe bibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba kubabera umwanya mwiza wo kwibuka ko ubu umwana wese yiga , ntawe umubwira ngo Umututsi ameze atya Umuhutu ameze atya ahubwo ko bari mu Gihugu cyiza kitakiri mu ivangura nk’uko byahoze mu mashuri.
Agira ati « Ababyeyi n’abana wasangaga babwira abana ngo kanaka ni Inzoka ,ni Inyenzi umwana agakura azi ko Umututsi ari inyamaswa , babaga bababwira ngo genda utsembe kwa kanaka imitungo ye uyitware , uyu munsi wa none si ko bimeze umwana arajya ku ishuri akaba azi ko agombwa kwirwanaho akazakorera ibye ,naho ishuri ryamunanira arahindura akajya mu bindi ashoboye ,ntitubifuriza kuzakora nka biriya twanyuzemo ahubwo bazakure bareba ejo hazaza heza».
Musanabera Costasie umwe mu banyeshuri biga muri iki kigo avuga ko kuba bibuka abanyeshuri bahize bituma bazirikana ko Jenoside yatwaye abanyabwenge benshi ndetse ko hari ubumenyi bari kumenya abakaba barabuhombye, ibi ngo bibatera imbaraga zo kurwanya ingengabitekerezo n’amacakubiri.
Agira ati « Nta macakubiri aturangwamo kuko abana bararangiza kwiga ugasanga bashinze koperative bakazibanamo nta kibazo ,ikindi ni uko no mu masomo yacu tugira umwanya wo kuganira ku mateka y’ibyabaye mu Gihugu n’ubwo twe tutari twakavuka bikadutera imbaraga zo kurwanya no kwirinda amacakubiri».
Abanyeshuri bibutswe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Kamena ni 28 bashoboye kumenyekana biturutse mu makuru yatanzwe n’abahize mbere ya Jenoside biganye nabo, hibutswe kandi abari abarezi batanu nabo bigishaga muri iki kigo cya APECAS Muyunzwe.
Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yabaye hari hashize umwaka umwe gusa imfura z’iki kigo zirangije amashuri yisumbuye kuko ryatangiye mu mwaka wa 1987.
Kuri ubu ihuriro ry’Abanyeshuri bahize mbere ya 1994 rikaba ryarubatse muri iki kigo ikimenyetso cy’Urwibutso cyanditsweho amazina y’aba bibutswe hagamije gufasha abanyeshuri bahiga ndetse n’abazahiga kuzajya babibuka ndetse banazirikana amateka y’Ikigo cyabo.Iri huriro ry’abanyeshuri kandi rivuga ko ryiyemeje kuzajya riza kwibukira buri mwaka muri iri shuri.




