Ruhango: Abantu 6 baguye mu mpanuka y'imodoka

Kuri uyu wa 2 Kamena mu gitondo, mu  karere ka Ruhango, umurenge wa Mwendo, akagari ka Kagarama, umudugudu wa Gafunzo habaye impanuka y’imodoka yari itwaye abantu 6 bose bayiguyemo. Muri aba baguye muri iyi mpanuka harimo Habumugisha Joseph wari ‘Etat Civile’ w’umurenge wa Shingiro mu karere ka Musanze, Niyomwungeri Theogene, Kanyandekwe Michael, Mukarubuga Erida, Dushimimana […]

Koresha uko ushoboye igihe cyose ube uri online na “ honey” wawe

Mbere yuko usoma iyi article yanjye ya 2: Banza wumve icyo Umwuka w’Imana amaze kuvugana nanjye. Hari “UMUMAMA “ Imana imaze kubohorera urugo rwe. Imana imaze gukorera igitangaza kijyana n’ urugo rwe. Ngiye ku guha lbimenyetso n’ usanga ari wowe uhite untelefona: Ikigisho nasohoye nubwo hari nijoro aho mu Rwanda yaragisomye. Uwo mu Mama atuye […]

UCL: Umufana winjiye mu kibuga ashimishijwe n'uko yahise agira abamukurikira bashya basaga miliyoni 2 kuri Instagram

Ubwo Tottenham na Liverpool zakinaga umukino wa nyuma wa UEFA Champions League, umufana w’umukobwa yinjiye mu kibuga yambaye akambaro ko kogana mu mazi gusa. Kinsey Wolanski ufite imyaka 22 yahise agira abamukurikira 2,300,000 kuri Instagram ari na ko bamwandikiye uruhuri rw’ubutumwa. Ubusanzwe yari afite abantu 300,000 gusa bamukurikira. N’ibyishimo byinshi, Wolanski ufite ubwenegihugu bw’Uburusiya n’Amerika […]

Namuha igitsina ntazuyaje: Umunyarwandakazi wakunze Sarpong ukinira Rayon Sports

Rose ni umufana w’ikipe ya Rayon Sports, avuga ko yakunze mu buryo budasanzwe rutahizamu w’iyi kipe, Michael Sarpong, ukomoka mu gihugu cya Ghana, ko yamuha icyo yaba afite cyose. Uyu mukobwa wari uri aho iyi kipe yakoreraga imyitozo mu Nzove ku kibuga iyi kipe ikoreraho imyitozo, nibwo yatangarije Bwiza Tv ko akunda uyu musore by’umwihariko […]

Rusizi: Batandatu barimo abakozi 2 b’Umurenge bafunzwe bakurikiranyweho imikoreshereze mibi y’umutungo

Amakuru aturuka mu Murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi aravuga itabwa muri yombi ry’umucungamutungo wa Tubeho SACCO y’uwo murenge, Habimana Ernesto Amos n’umukozi w’uwo murenge ushinzwe amakoperative n’iterambere ry’ishoramari, Niyoyonyine Simplicier na Bane mu rubyiruko rw’uyu murenge bari baravuye Iwawa, bose bazira ubufatanyacyaha mu mikoreshereze mibi y’amafaranga yari agenewe guteza imbere urwo rubyiruko. Nk’uko […]

Sudani: Inzego z’umutekano zishe umwe mu bigaragambya abandi barakomereka

Umuntu umwe yishwe abandi 10 barakomereka kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo kuraswa n’abashinzwe umutekano I Khartoum muri Sudani bari mu myigaragambyo. Abigaragambya bakaba bamaze ibyumweru bigaragambiriza imbere y’icyicaro cy’ingabo z’igihugu. Abaturage ba Sudani bari mu myigaragambyo basaba igisirikare gusubiza abasivili ubutegetsi mu rwego rwo kugirango hazabeho guhererekanya ubutegetsi muri demokarasi nyuma y’uko abasirikare bahiritse […]

Si ngombwa igitsina kinini, bisaba kumenya gukoresha agato ufite-Vera Sidika

Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga,Vera Sidika atangaza ko igitsina kinini ku mugabo atari ingenzi ku mugabo kugira ngo ashimishe uwo bakorana imibonano mpuzabitsina, ko ahubwo icyiza ari ubuhanga mu gukoresha igihari. Uyu mukobwa yatangaje ibi nyuma y’aho umwe mu bamukurikirana kuri instagram amubajije niba ari ihame ko umugabo ushoboye ari ufite igitsina kinini. Umufana ati “ […]

Umugabo avuga ko gukora mu mirambo bimunezeza bitewe n’uko itajya imuzanaho impaka

Gukora mu buruhukiro cyangwa se kwita ku mirambo, ni akazi abantu benshi batapfa kwemera, ariko umugande witwa Basil Enatu usanzwe akora aka kazi, avuga ko kamunezeza, by’umwihariko ko nta murambo wari wamurushya. Enatu, ni umugabo w’imyaka 57 y’amavuko, akaba umubyeyi w’abana 12, abauhungu 10 n’abakobwa babiri. Akora mu buruhukiro bw’ibitaro (Soroti Regional Referral Hospital) muri […]

Ruswa iracyari ikibazo kandi ikanagera no ku baturage batoya- Murekezi Anastase

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase avuga ko mu gihugu hakiri ikibazo gikomeye cya ruswa by’umwihariko ko no ku baturage baciriritse ibageraho. Umuvunyi Mukuru atangaje ibi nyuma y’urutonde rw’abahamwe n’icyaha cya ruswa rwashyizwe hanze n’urwego rw’umuvunyi kuva muri Kanama 2018, kugera muri Mutarama 2019,aho bigaragara ko mu nzego zitandukanye ruswa ikomeza kuharangwa. Yagize ati “Amasoko amasosiyeti yigenga […]

Australia: Abanyarwanda baribaza ku ituzwa ry’abari abarwanyi babiri ba FDLR

Abanyarwanda baba muri diyasipora yo mu gihugu cya Australia baribaza impamvu iki gihugu cyemeye gutuza Abanyarwanda babiri, Leonidas Bimenyimana na Innocent Nyaminani bashinjwa kwica ba mukerarugendorarugendo muri Uganda. Aba bagabo bahoze mu mutwe wa FDLR, urwanya Leta y’u Rwanda bashinjwa kwica bamukerarugendo umunani bari mu Ishyamba rya Bwindi mu 1999. Ni ibyaha bahanauguweho n’urukiko mu […]

RDC: Abanyarwanda baravugwaho kuba mu nyeshyamba za RED-Tabbara

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe itangaza ko inyeshyamba za RED-Tabbara zirwanira muri Kivu y’Amajyepfo, zikomoka mu Burundi, amakuru akaba avuga ko ubu zirimo n’Abanyarwanda. Abaturage bo mu gace ka Kigoma, muri Kivu y’Amajyepfo bavuga ko babonye muri aka gace inyeshyamba nyinshi za RED-Tabbara, bakaba bavuga ko bafite ubwoba bwinshi, bakeka ko zishobora […]

Ruhango: Abiga muri APECAS/Muyunzwe basabwe kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu gikorwa cyo kwibuka  Abarezi n’abanyeshuri  bazize Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994  bigaga mu ishuri  ryisumbuye  rya  Apecas/Muyunzwe riherereye mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango  cyateguwe n’abanyeshuri  bahize  mbere ya Jenoside , abanyeshuri  biga muri iki kigo  basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ,  bakirinda amacakubiri  n’ivangura iryo ari ryo ryose ahubwo bagaharanira icyateza […]

Rwamagana: Yafatiwe muri banki abitsa Amayero 2,500 y'amiganano

Polisi y’u Rwanda ikorere mu Karere ka Rwamagana mu  Murenge wa Kigabiro kuwa Kane ushize, tariki 30 Gicurasi, yafashe Habumugisha Peter ageregeza kubitsa amayero 2500 y’amiganano muri Banki ya Kigali(BK) ishami rya Rwamagana. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana yatangaje ko Habumugisha yafashwe nyuma yo gutahurwa […]

Ngoma: Abana b’abakobwa bavuga ko kutaganirizwa n’ababyeyi ku buzima bw’imyororokere bibagiraho ingaruka

Abana b’abakobwa biga mu bigo bitandukanye byo mu Karere ka Ngoma, iyo ubabajije ibyo bazi ku buzima bw’imyororokere bamwe bakubwira ko ari ibyo baganirijwe na bagenzi babo, abandi bakakubwira ko ari ibyo bigishijwe ku mashuri, kuba nta ruhare rw’ababyeyi rurimo ngo bikaba bibagiraho ingaruka zirimo no gutungurirwa mu ruhame. Aba banyeshuri bavuga ko batungurwa cyane […]

Loni yafashe icyemezo cyo kugabanya abasirikare 1,000 muri AMISOM

Akanama k’Umutekano ka Loni kuri uyu wa Gatanu ushize kafashe umwanzuro wo kugabanya abasirikare 1,000 mu bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia, mu gihe havugwa ubwiyongere bw’ibitero bya Al Shabab muri murwa mukuru. Nubwo akanama katoye ko hagabanywa umubare w’ingabo za Afurika Yunze Ubumwe ziri muri Somalia muri AMISOM, ngo imiryango ariko iracyafunguye […]

Neymar ntiyemera ikirego kimushinja gufata ku ngufu

Ku munsi w’ejo, inkuru yasakaye mu bitangazamakuru ivuga ku mugore ushinja Neymar Jr kumufata ku ngufu mu murwa mukuru wa Paris. Mu rwandiko uyu mugore yashyikirije polisi yo muri Brazil ruvuga ko Gallo uhagarariye Neymar ari we wamuguriye itike iva muri Brazil ijya mu Bufaransa kugira ngo ahure na Neymar. Ngo yanakodesherejwe icyumba muri Hotel […]

Umurambo wa Savimbi washyinguwe nyuma y'imyaka 17 yishwe

Jonas Savimbi wahoze ayoboye umutwe witwa Unita warwanyaga ubutegetsi bwa Angola, yashyinguwe ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2019, nyuma y’imyaka 17 yari ishize yishwe. Abahoze ari abarwanyi ba Unita ibihumbi n’ibihumbi bari bitabiriye ibirori by’ishyingurwa rye, ryabereye mu gace ka Lopitanga yavukiyemo, bambaye imyenda iriho amafoto ya Savimbi. Isanduku yarimo umurambo we yari […]

Soma ku rupapuro rw’ubuzima bwawe rukurikira niho ibisubizo by’ubuzima bwawe biri

Zaburi 139:16 “ Nkiri urusoro, amaso yawe yarandebaga, mu igitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, yategetswe itarabaho n’ umwe. Waba uziko Imana mbere yuko uvuka yari yarabanje guteganya ibintu byose uzakenera mu ubuzima bwawe. “Imana ifite umugambi mwiza kuri wowe “ , Imana izi ibibazo byawe, Izi ibyo watakaje cyangwa ibyo uri kwifuza ubu ( […]

Fayulu, Kabila, Katumbi,… ntibigeze bitabira umuhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi

Ku munsi w’ejo, umurambo wa Etienne Thisekedi warashyinguwe. Ku wa gatanu habaye umuhango wo kumusezeraho kuri sitade ya Martyrs muri Kinshasa, gushyingura bibera muri N’sele ku butaka bwe bwite. Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi; bamwe baturutse hanze ariko abandi nka Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi, Joseph Kabila, MoĂ ÂŻse Katumbi na bamwe mu bayobozi b’amadini ntibahageze. […]

Liverpool itwaye igikombe cya UCL nyuma y'imyaka 14-amafoto

Uyu wa gatandatu, tariki ya 1, Liverpool itwaye igikombe cya UEFA Champions League nyuma y’imyaka 14 itagikozaho intoki. Igitwaye itsinze Tottenham Hotspur ibitego 2-0. Ku kibuga cya Atletico Madrid, Wanda Metropolitano, umukino watangiye saa tatu z’ijoro ku masaha yo mu Rwanda. Umukino ugitangira, Liverpool yahise ibona penaliti yaturutse ku mupira Sadio Mane yateye ku kuboko […]