Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga,Vera Sidika atangaza ko igitsina kinini ku mugabo atari ingenzi ku mugabo kugira ngo ashimishe uwo bakorana imibonano mpuzabitsina, ko ahubwo icyiza ari ubuhanga mu gukoresha igihari.
Uyu mukobwa yatangaje ibi nyuma y’aho umwe mu bamukurikirana kuri instagram amubajije niba ari ihame ko umugabo ushoboye ari ufite igitsina kinini.

Umufana ati “ Ese igitsina kinini mu buriri ni kamara?
Vera Sidika ati “ Mu by’ukuri, icyo si cyo cy’ingenzi. Ahubwo ni ukumenya gukoresha igito ufite. Niba ntabyo uzi, by’maburakindi wakabaye ufite kinini kugira ngo nibura umugore abe ari we wirwanaho. Kugira igitsina gito, ukaba utazi no kugikoresha ni nko kurota inzozi mbi.”
Sidika muri iyi minsi akomeje gusangiza abakunzi be ubuzima bwite. Mu mpera z’umwaka ushize yatandukanye n’uwari umukunzi we, Otile Brown.
Vera yashinjaga Otile kutamutegura mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina ahubwo ngo agahora ashaka ko bayikora buri kanya.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Yavuze ko mu by’ukuri yababazwaga n’ibyo yakorerwaga n’uyu musore kuko ngo ubusanzwe akunda umugabo umukorakora by’umwihariko mu gituza cye.


