Ruhango: Bahangayikishijwe n’umwanda ugaragara mu bwiherero bw’ahacururizwa ibyo kurya

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baba umujyi w’akarere ka Ruhango , bavuga ko bahangayikishijwe n’umwanda ugaragara mu bwiherero bw’inzu zicururizwamo ibyo kurya no kunywa nka resitora kuko bashobora kuba babwanduriramo indwara ziterwa n’umwanda.

Nsengimana Silas ni umwe mu baturage bakorera muri uyu mujyi avuga ko ugiye kurya muri resitora cyangwa kunywa amata ngo usanga ubwiherero bwaho busa nabi cyane bigatera impungenge ko ubuvuyemo akaza gufata ibyo kurya ashobora kuba yakwanduza abandi. Agira ati ’’urabona nk’ibi byo kwiyarurira muri resitora umuntu ashobora kuza abuvuyemo agakora ku masahani cyangwa twa tuntu bihanaguza nawe ukaba ugakozeho avanyeyo umwanda ukaba urawanduye’’.

Ni ikibazo kandi ahuriyeho na Mujawayezu Mathilde uvuga ko akunze kurema isoko rikomeye ribera muri uyu mujyi buri wa gatanu , ngo akenera ubwiherero ariko aho yageze hose batangira ibyo kurya ngo yasanze hari umwandaa ukabije.

Uyu mubyeyi avuga ko ari ibintu bikabije ndetse akaba yifuza ko ubuyobozi bw’aka karere bukwiye kugira icyo bukora bugahwitura aba bacuruzi. Ati’’umujyi wa Ruhango ikijyanye n’ubwiherero harimo umwanda ukabije , ushobora kuba wahandurira macinya cyangwa korera nk’aba bana baba birirwa bazerera , kuki bakora ibindi ikijyanye n’ubwiherero bakakireka kandi ari cyo cy’ingenzi’’.

Habarurema Valens umuyobozi w’akarere ka Ruhango mu kiganiro yagiranye na Radiyo Huguka dukesha iyi nkuru , avuga ko iki kibazo kigiye kuvugutirwa umuti urambye kuko ngo ubusanzwe hari ikipe isanzwe ikora igenzura ry’uko yubahirizwa n’uko ishyirwa mu bikorwa hubahirijwe ibisabwa.

Meya Habarurema avuga ko iyi ikipe iyo imaze gukora ubugenzuzi hakurikirahogukora raporo hanyuma bagatangira guhana hakurikije amande ateganywa n’itegeko . Ati’’ igenzura rirakomeza nirimara gukorwa hanyuma ahari amakosa tubikosore nk’aho ngaho hategurirwa amafunguro habe ahari isuku inoze’’.

Umujyi wa Ruhango ugaragayemo umwanda mu gihe aka karere kamaze igihe kari muri gahunda ya Ruhango icyeye , aho mu mirenge itandukanye y’aka karere habaga hari igenzura ry’abatagira ubwiherero n’ababufite basabwaga kuzuza ibibura ngo bagire ubwiherero busakaye ,bupfundikiwe butinze neza no kuba bukinze. Kuri ibi haniyongeraho kuba bufite kandagirukarabe .

Ibarura ryakozwe n’ikigo cy’Ibarurishamibare muri 2015 ,ryagaragaje ko 83,4% by’abanyarwanda bakoresha bakanatizanya ubwiherero bwujuje ibisabwa. Icyo gihe abanyamujyi bitumaga ku gasozi bitewe no kutagira ubwiherero bari 1% mu gihe mu cyaro bari 3%.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *