Ruhango: Gitifu watwikiwe imodoka avuga ko atari we itegeko ryo gusenyera umuturage ryaturutseho

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, avuga ko atari we itegeko ryo gusenyera umuturage witwa Alex ukekwaho kumutwikira imodoka ryaturutseho.

Gitifu Nemeyimana yabitangarije BTN TV nyuma y’aho bivuzwe ko intandaro yo gutwikirwa imodoka yatabawe umuriro ugitangira kuyifata, yaba ari uko yari yasenye inzu y’uyu muturage yari igeze kure yubakwa, azira kubaka nta byangombwa abifitiye.

Abaturage ntibumva ukuntu Gitifu Nemeyimana yajyanye abakarani ngo bajye gusenya iyi nzu yari yamaze gusakarwa, bakibaza aho abayobozi bari bari ubwo Alex yatangiraga kuyubaka.

Gusa ngo si we itegeko ryo gusenyera uyu muturage ryaturutseho. Yagize ati: “Uyu muturage yahawe ibyo twita Stop Notice, njyewe ntabwo ari njye wayimushyiriye.” Ngo uru rupapuro rumubuza kubaka rwaturutse ku ubushinzwe ku rwego rw’akarere.

Akomeza ati: “Hanyuma icyakurikiyeho, nanjye ubwo bambwiraga ko arimo kubaka, nagiye kumuhagarika ariko sinahamusanga, mpasanga abakozi yahasize, mpavuye na none arongera bwa kabiri, nabwo ndongera ndabahagarika, ngira ngo najyanaga n’inzego zose. Ibisabwa byose by’amategeko twarabyubahirije.”

Kuva Alex yakekwaho gutwika iyi modoka tariki ya 3 Mutarama 2022, biravugwa ko yaburiwe irengero.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ruhango: Gitifu watwikiwe imodoka avuga ko atari we itegeko ryo gusenyera umuturage ryaturutseho
    Ruhango nubundi ko ari igiturage kidateze kugera kuri Musanzecg Rubavu, umuturage yubatse nta byangombwa bisaba kumusubiza ku suka kugirango yumve?

  2. Ruhango: Gitifu watwikiwe imodoka avuga ko atari we itegeko ryo gusenyera umuturage ryaturutseho
    Ruhango nubundi ko ari igiturage kidateze kugera kuri Musanzecg Rubavu, umuturage yubatse nta byangombwa bisaba kumusubiza ku suka kugirango yumve?

  3. Ruhango: Gitifu watwikiwe imodoka avuga ko atari we itegeko ryo gusenyera umuturage ryaturutseho
    Ibi byose bigaragaza ko abaturage batishimye leta nirebe uko byagenda ibyangombwa bitangwe ntamananiza abayeho kuko guhera mwisibo urabaha kugera kunzego zose zigufiteho ubasha njye rero uko mbibona icyemezo cyo kubaka nigishyirwe kuri system noneho ugishaka ajye kwirembo Kdi igiciro kigendane nubushobozi bwiyo ushaka kubaka bavandimwe turapfa ubusa Imana Idushoboze kubana nabantu Bose neza????

  4. Ruhango: Gitifu watwikiwe imodoka avuga ko atari we itegeko ryo gusenyera umuturage ryaturutseho
    Ibi byose bigaragaza ko abaturage batishimye leta nirebe uko byagenda ibyangombwa bitangwe ntamananiza abayeho kuko guhera mwisibo urabaha kugera kunzego zose zigufiteho ubasha njye rero uko mbibona icyemezo cyo kubaka nigishyirwe kuri system noneho ugishaka ajye kwirembo Kdi igiciro kigendane nubushobozi bwiyo ushaka kubaka bavandimwe turapfa ubusa Imana Idushoboze kubana nabantu Bose neza????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *