Ruhango: Ibigo by'imari birashinjwa kutorohereza abahinzi kubona inguzanyo

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bahinzi babigize umwuga bo mu Karere ka Ruhango baratangaza ko kuba ibigo by’imari bitaborohereza mu kubona inguzanyo z’imishinga y’ubuhinzi, bituma benshi muri bo batitinyuka ngo babe bakwegera ibyo bigo by’imari mu rwego rwo kugira ngo bibunganire bibaha inguzanyo. Basaba ko ibyo bigo birimo amabanki n’ibindi by’imari iciriritse, byakongera uburyo bwo kubegera kugira ngo buri muhinzi abashe kubyibonamo.

Kimwe no mu yindi myuga inyuranye, abakora mu buhinzi n’ubworozi nabo bakenera kwagura no guteza imbere ibikorwa byabo babinyujije mu mishinga bategura bakayigeza ku bigo by’imari byaba ibiciriritse cyangwa se ama banki.

abahi2a14b

Imibare itangwa na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ariko igaragaza ko mu Rwanda 6% by’inguzanyo zitangwa n’ibyo bigo ariyo yonyine igana mu mishinga y’ubuhinzi.

Aha wakwibaza icyaba kibitera, mu gihe abaturage bagera kuri 80% bose batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi.

Ku ruhande rw’abahinzi bo mu karere ka Ruhango baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, babashije kwaka inguzanyo bakaza no kuzikoresha neza bagura ibikorwa byabo, bavuga ko nubwo ngo byabahiriye, ariko ngo bitoroha ku muhinzi wese, guhita atangira kwishyura inguzanyo ahabwa n’ikigo cy’imari ngo yagure umushinga we.

Izi nenge, bamwe mu bakorera ibigo by’imari muri aka karere ka Ruhango, nabo bemeza ko zihari koko.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku rundi ruhande ariko, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko n’ubwo n’ibigo by’imari bigicumbagira mu kwegera abahinzi biborohereza kubona inguzanyo, ngo na bamwe mu bahinzi bakwiye kugira umuco w’ubunyangamugayo baka inguzanyo zijya koko mu buhinzi aho kuzikoresha ibyo batazisabiye. Yavuze ko kandi ubuvugizi babukomeje.

Murekezi Charles, umuyobozi muri MINAGRI ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi, avuga ko iyo minisiteri iri gushyira ingufu mu kworoshya itangwa ry’inguzanyo ku bahinzi ndetse banashishikariza ibigo by’ubwishingizi kwegera no gukorana n’abahinzi nka kimwe mu bizakuraho impungenge zigaragazwa n’ibigo by’imari mu gihe umuhinzi yabuze umusaruro yari yiteze.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *