Ruhango : Imiryango 279 yasizwe iheruheru n’ibiiza yahawe ibyo kurya

Sangiza iyi nkuru

Imwe mu miryango yo mu murenge wa Mbuye yasizwe iheruheru n’ibiiza byatewe n’imvura yaguye hagati tariki ya 25 na 28 Mata, yahawe ibyo kurya bitanzwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo ibagoboke mu gihe batarabona ibyo kurya.

Hakizimana Siméon utuye mu kagari ka Mbuye muri uyu murenge , avuga ko amazi yamutwariye urutoki ruri ku buso bungana na kimwe cya kabiri cya hegitari ubusanzwe ari rwo rumutunze kuko ari umucuruzi w’imitobe aho yabonaga amajerekani 6 mu kwezi ndetse ngo imyaka yiganjemo amasaka nayo iratwarwa.

Agira ati ” imvura yantwariye urutoki ku buryo umuryango w’abantu umunani ntunze nta handi twakuraga ibyo kudutunga , imyaka nayo nari narahinze yose yaragiye, ibiryo bampaye nizeye ko bizamara ukwezi kandi kuzashira maze kubona ikindi cyo gukora cyane ko mbona umucyo wongeye kuza.”

Arikumutima Valentine nawe utuye muri uyu murenge mu kagari ka Mbuye avuga ko ubusanzwe ari umuhinzi w’imyumbati ubu ngo imvura ikaba yarayitwaye yose.

Agira ati ” mfite umuryango w’abantu batanu turabishimye ko baduhaye ibyo kurya ariko twifuza ko na bagenzi bacu nabo babaha kuko abo imvura yatwariye imyaka ubu bashonje ni benshi nko mu mudugudu ntuyemo wabarura nka mirongo itatu .”

Kayitare Wellars umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko muri uyu murenge imyaka myinshi irimo ibishyimbo , imyumbati ,ikawa , ibigori na soya yatwawe n’inkangu zabaye hagati y’imisozi kuko nko mu kagari ka Gisanga gusa muri uyu murenge habonetse inkangu iri kuri hegitari esheshatu kandi aha hose akaba ari imilima y’abaturage yagiye aho nta kintu kizongera kuhahingwa.

Agira ati « ku bufatanye bw’akarere na Minema baduhaye ibiryo byo gufasha aba baturage nibura mu minsi cumi n’ibiri hanyuma babe bashaka ubundi buryo bw’imibereho ».

Icyakora hari abaturage bavuga ko nabo bari biyandikishije mu bakeneye ibyo kurya ariko bakaba batarahamagawe mu baza guhabwa ibyo kurya. Uyu muyobozi avuga ko babaruye miryango irenga 350 ibikeneye ariko ngo bahereye ku babaye kurusha abandi

Imiryango 279 niyo imaze guhabwa ibyo kurya aho umuryango ugizwe n’abantu bari munsi ya bane bahabwa ibilo 28 bya kawunga n’ibiro 18 by’ibishyimbo.

Naho umuryango ugizwe n’abantu bari hejuru ya bane uhabwa ibilo 42 bya kawunga n’ibilo 28 by’ibishyimbo.

Toni zirenga esheshatu za kawunga na toni zirenga eshanu z’ibishyimbo akaba aribyo Miiniteri ishinzwe ubutabazi Minema imaze gutanga muri uyu murenge. Ibi byo kurya byahawe bamwe mu baturage bo mu tugari twa Mbuye , Gisanga , Nyakarekare na Kabuga twahuye n’ ibiiza bikaze bikabangiriza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *