Kuri uyu wa 4 Mutarama 2022, mu mujyi wa Ruhango, imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco yatwitswe, abaturage bari hafi aho bagoboka itarangirika.
Uwamenyesheje Bwiza iby’aya makuru, yavuze ko byabereye hafi ya B.K mu masaa kumi y’umugoroba, bikorwa n’umuntu wari kuri moto. Ngo uyu yaje arambika ingofero (casque) hafi y’iyi modoka, ayisukaho peteroli, arasiraho ikibiriti, arangije yatsa iyi moto, arahunga.
Uyu yavuze ko ukekwaho ubugizi bwa nabi ari umuturage Gitifu Nemeyimana yasenyeye inzu, na we warakaye amubwira ko azamwihoreraho. Biravugwa ko aba bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane.
Ati: “Bivugwa ko bari basanzwe bafitanye beef (amakimbirane). Ariko ngo ejo Gitifu yaramubwiye ati ‘inzu yawe nzayisenya byanga bikunda’. Undi aramubwira ati ‘njyewe nunsenyeri inzu, nzagukata igihanga’. Uyu munsi rero azana abakarani bajyayo, inzu barayisenya. Yari inzu nini y’amatafari ahiye, ni uko nyine bayishyira hasi.”
Iki kinyamakuru cyabajije Gitifu Nemeyimana niba koko imodoka ye yatwitswe, asubiza ati: “Yego ni byo.” Cyashatse kumubazaho amakuru arambuye, avuga ko aza kuyavugaho “mu kanya”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabwiye Bwiza ko koko hari uwagerageje gutwika iyi modoka, gusa ngo ni nzira, igikurikiraho kikaba ari ukuyitera irangi. Ati: “Hari umuntu wagerageje kuyitwika ariko ntabwo yahiye cyane. Ni umwotsi ugaragara ku irangi, imodoka ni nzima iraka ariko ikeneye kuzongera guterwa irangi aho yari igiye gushya.”
Abajijwe niba hari ukekwa, Meya Habarurema ati: “Birumvikana iyo ikintu cyabaye, abantu baba bakeka ariko mu rwego rw’iperereza twabirekera iperereza ririmo gukurikiranwa ariko hari umuturage ushobora kuba yasenyewe inzu, wubakaga mu buryo butemewe n’amategeko, asenyerwa n’Umurenge, akaba wenda yagize uburakari. Ni we urimo ukekwa wwa mbere.”
Ku makimbirane avugwa hagati ya Gitifu n’uyu muturage, Meya Habarurema yavuze ko we atemera ikibazo cy’umuyobozi n’umuturage atyo, ashimangira ko uyu wasenyewe yakoze ibinyuranyije n’amategeko, akaba akwiye kubibazwa. Ati: “Naho guhangana k’umuturage n’umuyobozi ntabwo bibaho mu ruhango.”
Ubwo ubu bugizi bwa nabi bwari bumaze gukorwa, aho bwakorewe hageze abayobozi hatandukanye ndetse n’abo mu nzego zishinzwe umutekano. Mu gihe iperereza rigikomeje, ukekwa bivugwa ko yaba ataratabwa muri yombi.

20 Responses
Ruhango: Imodoka ya Gitifu yatwitswe
Ntabwo Ari police ishinzwe kuzimya umuriro yabikoze ahubwo byakozwe nabaturage bari hafi kuko ntibyaribitangaje.thx
Ruhango: Imodoka ya Gitifu yatwitswe
Ntabwo Ari police ishinzwe kuzimya umuriro yabikoze ahubwo byakozwe nabaturage bari hafi kuko ntibyaribitangaje.thx
Ruhango: Imodoka ya Gitifu yatwitswe
Ntibikwiye ko umuturage yigomeka ku buyobozi ariko na none Ubuyobozi ntibukwiye guhangana n’abayoborwa.
Iyi Nzu biravugwa ko yari yarazamuwe guhera muri foundation kugeza ku isakaro none babonye kuyisenya igeze kuri urwo rwego?Habeho ubushishozi Kandi sinibaza ukuntu inzu yaba yarageze Aho yuzura ntamuyobozi numwe utanga amakuru

Yegoko mana ibi ni bikira gutwika imodoka yumuyobozi!
Ruhango: Imodoka ya Gitifu yatwitswe
Yegoko mana ibi ni bikira gutwika imodoka yumuyobozi!
Ruhango: Imodoka ya Gitifu yatwitswe
Guhera kumutwarasibo kugeza kumurenge. Ndahamya ko bazi uko inzu yazamuwe. Ntamuntu uzamura inzu ngo babure kumubaza icyangimbwa.
Ahubwo ruswa nihatari buriwese yahaye akantu bazamuremere yubake Akarere nako kamufashe kuko Ruhango igora abashaka kubaka. Abashinzwe imyubakire baho nibo nyirabayazana.
Ruhango: Imodoka ya Gitifu yatwitswe
Ntibakadushuke harya Koko iyi mitwaro yabayobozi bibanze tuyikorere abayobozi bakuru ahaaa ngo turarwanya ruswa da imana ijye ifasha muzehe wacu

Ntabwo umuntu yagusenyera ureba wenda ufite numwanda wa baque .ngo umuntu aza akurataho iyo ngirwa modoka .abantu bagomba koroherana kdi uretse imodoka wasanga nuwo muyobozi ntanzu atunga.kubaka biravuna
Ruhango: Imodoka ya Gitifu yatwitswe
Rwose abayobozi binzego zibanze nabo bajye bashishoza nigute umuntu yubaka inzu ikarinda yuzura batarabibona iyo niruswa irimo rwose

investegation ikorwe fresh
Ruhango: Imodoka ya Gitifu yatwitswe
investegation ikorwe fresh
Ruhango: Imodoka ya Gitifu yatwitswe
Ntabwo umuntu yagusenyera ureba wenda ufite numwanda wa baque .ngo umuntu aza akurataho iyo ngirwa modoka .abantu bagomba koroherana kdi uretse imodoka wasanga nuwo muyobozi ntanzu atunga.kubaka biravuna
Ruhango: Imodoka ya Gitifu yatwitswe
Bjr, Erega buriya Gufata umwanzuro wo gusenyera umuntu ntago biba bikwiye kko byashobokaga ko acibwa amande bikarangira.
Ikindi Ni uko uriya atari kubura amafranga yo gushaka icyangombwa cyi kubaka ahubwo kubera ruswa iba muri one stop center ituma kubona icyangombwa cyo kubaka bigorana kuko bafite aba comisiyoneri ngo bakora fiche cadastrale bakaguca umurengera w’amafranga bituma habaho kugana inzira ya ruswa kubayobozi bo hasi kdi iki kibazo kimaze igihe muri Ruhango kuko Umuyobozi wa onestop center ni ntakorwaho .
Rero Mayor Valens akwiye Kureba uko abikemura kdi uriya muturage bakore ipereteza ryimbitse arenganurwe

Ibyangombwa bitangwe ntamananiza abayeho kuko guhera mwisibo urabaha kugera kunzego zose zigufiteho ubasha njye rero uko mbibona icyemezo cyo kubaka nigishyirwe kuri system noneho ugishaka ajye kwirembo Kdi igiciro kigendane nubushobozi bwiyo ushaka kubaka bavandimwe turapfa ubusa Imana Idushoboze amen