Inkuba yakubise inica umwana w’imyaka 12 y’amavuko witwa Niyodusenga Ismaïl wo mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Mahembe, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, ku izuba nta mvura irimo kugwa.
Iyi mpanuka yabaye ku manywa ya tariki ya 12 Gashyantare 2022, ubwo Niyodusenga yari avuye kuvoma amazi.
Nyina w’umwana yatangarije BTN TV uko byagenze, ati: “Njyewe namanutse ngiye guhaha kuri butike, ndababwire mwicare aho ngaho, ndaje. Hakaba hari telefone yari icometse, noneho afata karumuna ke, baragenda ngo bakajya birebera filime muri telefone, noneho ngeze kuri butike mu gihe ntari nahaha, numva inkuba irakubise.”
Ngo ubwo mushiki wa Niyodusenga yavuye mu rugo yirukanka, asanga nyina kuri butike, amubwira ko musaza we inkuba imukubise.
Abaturage bavuga ko atari ubwa mbere inkuba yishe umuntu muri aka gace, gusa ngo imfu nk’uru zaherukaga kera. Umwe ati; “Ni agahomamunwa, uretse ko bisanzwe ariko ntabwo bisanzwe mu bantu, bisanzwe cyane cyane mu matungo no mu ntoki. Ariko mu bantu byaherukaga kera cyane kuko hari igihe babiri bapfuye ako kanya. Twiriranwe umunsi wose ariko yishwe n’inkuba itagira amazi. Nta mvura, nta bijojoba, ntagiye kubona, tubona umurabyo uraje…”
Abaturage barasaba gushyirirwa imirindankuba ku nzu zabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Byimana, Mutabazi Pacifique na we akabasaba gukoresha imirindankuba.


