Ruhango/Mbuye: Abacumbikiwe mu mashuri kubera ibiza barasaba kubakirwa inzu

Sangiza iyi nkuru

Mu murenge wa Mbuye mu kagari ka Gisanga ni hamwe mu hari abaturage bangirijwe n’ibiza, nyuma y’uko inzu zabo zisenyutse n’amasambu yabo agatwarwa ubu bacumbikiwe mu kigo cy’amashuri abanza cya Gisanga , uretse kuba bavuga ko ntabyo kurya no kuryamaho bafite bavuga ko batanafite ubushobozi bwo kwiyubakira inzu zo kubamo ,dore ko bamwe ngo n’ubutaka bari bafite bwagiye akandi bakab a babarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe.

Umunyamakuru wa bwiza.com yageze mu kigo cy’amashuri abanza cya Gisanga, ahacumbikiwe imiryango 11 yasenyewe n’ibiza, aba baturage bicaye mu kibuga imbere y’inyubako z’amashuri babamo baganira.

Mujawamariya Marita ni umubyeyi w’abana batatu ,ni umupfakazi ubusanzwe atunzwe no guca incuro akabona icyo arya kuko abana bagiye gushakisha ubuzima akaba atakiri kumwe nabo.

Uyu mubyeyi avuga ko inzu ye yasenyutse akemererwa amabati ariko ng0 akaba nta bushobozi afite bwo kuba yabona ibiti byo kwizamurira inzu.

Agira ati «ndya mvuye gukora nk’ahantu bakampa icyo ndya , inzu yanjye yari yaraguye ndikokora abantu bose barabizi ndongera ndayubaka ariko yaraguye igwa itarasakarwa ,naho nari ncumbitse naho yaraguye ubu rero bambwiye ko bazampa amabati yo kuyisakara ngo ningende nshakihe ibiti byo kongera kuyizamuura ariko nta bushobozi bwabyo mfite ».

Nizeyimana Emmanuel utuye mu mudugudu wa Kavumu avuga ko yagiye gukora ibikorwa by’ubutabazi mu bandi bahuye n’ibiiza yumva arahamagawe ko inzu ye igiye ndete n’isambu bari bafite ihinzemo imyaka byose byaragiye.

Ubu icyumba kimwe cy’ishuri n’icyo abanamo n’umugore we n’abana babiri b’abakobwa kuko undi w’umuhungu we yahungiye kwa sekuru.

Kuba muri ibi byumba by’amashuri ngo ni ikintu kibagoye kuko ntabyo kurya no kuryamaho bafite.

Agira ati « hano turi nta masambu dufite ngo turahinga, ntaho kuryama turaryamye birumvikana ariko kurara ku musambi n’umugore n’abana mwese mukumbagurika ni ikibazo , kuko ibyo twari dufite mu nzu byose byaragiye nkanjye nari ntuye ku gishanga ntacyo navanyemo ».

Kayitare Wellars umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye avuga ko ku bijyanye n’imibereho y’aba baturage basabwe urutonde rwabo n’ubuyobozi bw’akarere ngo bashakirwe ibyo kurya .

Agira ati « twavuganye n’akarere urutonde rwabo twarutanze ngo babone ibyo kurya naho aho kuba ho dutegereje ko imvura ihita hanyuma niihamara kuza umucyo bazahabwa amabati yo gusakara ariko nabo bashake uburyo bakwizamurira inzu ».

Iyi miryango uko ari 11 icumbitse muri aya mashuli ihurira mu gikoni kimwe gisanzwe kiri kuri iri shuri ,ku bashobora kujya guca incuro bakabona ibyo guteka.

Muri uyu murenge wa Mbuye habarurwa imiryango 27 igizwe n’abantu 118 yacumbikishirijwe mu mashuri ,aba bakaba babarizwa mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *