Ruhango:Ubuyobozi buvuga iki ku banyeshuri 72 barwariye rimwe?

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buravuga buhangayikishijwe n’umubare w’abanyeshuri 72 baherutse kwibasirwa n’indwara y’ibicurane bakarwarira rimwe.

Ni abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri (GS) Indangaburezi mu Karere ka Ruhango, aho abo banyeshuri baherutse kwibasirwa n’ibicurane byabanje gutuma hacyekwa ko ari ubundi burwayi.

Ubuyobozi bw’Akarere burahumuriza, abantu bukavuga ko ari indwara isanzwe atari icyorezo nk’uko hari abari babiketse.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine yavuze ko akurikije ibimenyetso by’aba banyeshuri barwaye, ari ibicurane bisanzwe, atari icyorezo nk;uko hari ababikeka.

Yagize ati “Bafite ibimenyetso bya Grippe [ibicurane] byo gufungana binyuze mu nzira y’ubuhumekero, ntakindi kibazo kidasanzwe.

Uburwayi bw’aba banyeshuri bwabafashe mu gihe cy’iminsi ibiri, bwatumye bagana Ikigo Nderabuzima cya Kibingo, aho umunyamakuru wahageze yasanze baje kwivuza.

Nubwo aba banyeshuri bavuga ko ikibarembeje ari ibicurane, bavuga ko bafashwe baribwa umutwe no gucika intege, gusa ni ibimenyetso bisanzwe bigaragazwa n’uwarwaye ibicurane bisanzwe.

Ni mu gihe ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, giherutse gutangaza ko ibicurane biriho atari icyorezo nk’uko bamwe babikeka ndetse ko atari COVID yagarutse, ahubwo ko ari ibisanzwe biterwa n’uko ikirere kimeze muri iki gihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *