Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Ruhango, kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 04 Gicurasi 2021, hasomwe icyemezo gifunga by’agateganyo iminsi 30 umwarimu wo mu Karere ka Ruhango ukekwaho icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi abinyujije mu biganiro kuri youtube ndetse n’igitabo yanditse.
Ni umwarimu wigisha mu ishuri rya Groupe Scolaire Byimana, riherereye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagali ka Kamusenyi, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, akaba yaranditse igitabo kirimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru, buvuga ko uregwa yatanze ikiganiro kuri Television ikorera kuri youtube yitwa UMURABYO TV, avuga ko Leta y’u Rwanda yibuka Abatutsi bazize jenoside ntiyibuke Abahutu kandi nabo barapfuye ari benshi ndetse abandi ikaba yarabahejeje ishyanga bateshwa ibyabo.
Aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, uregwa yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu inganana miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, giteganywa mu ngingo ya 5 y’itegeko n°59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


