Mukanoheri Maritha utuye mu mudugudu wa Remera, akagari ka Muhororo, umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, ubusanzwe uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, avuga ko nta bushobozi afite bwo kurera abana be 4 agasaba ubufasha Leta.
Ubwa mbere uyu mubyeyi yabyariye rimwe abana 2, ubu bafite imyaka 7, yongeye kubyara bwa kabiri nabwo abyara impanga ubu zifite amezi 8.
Mu buzima busanzwe avuga ko ntacyo afite yakuraho amafaranga, nta sambu afite yo guhingamo akaba atashobora no gukora ikiraka cyamuha amafaranga ahetse abo bana bakiri bato.
Ku byo gutunga abana 4 bato, avuga ko ikigo nderabuzima cya Byimana kimuha ifu y’igikoma ibiro 3 mu kwezi ariko na cyo ntabwo gihagije, akaba asaba ko na we yahabwa inka muri gahunda ya Girinka n’ubundi bufasha wenda ngo abe yababonera amata.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agira ati “nta kintu ngira nkora, nirirwa nicaranye n’aba bana mu rugo, no kubabonera igikoma nabyo simbishoboye, iyo bampa ku ivuriro iyo bayimaze bagumiraho bakabwirirwa, bongera kucyinywa ari uko itariki bampaye yageze,… cyereka wenda uwampa inka, ikampa amata nkajya nyabaha, wenda nagira amahirwe ntibarware bwaki, naho ubundi bikomeje gutya bayirwara”.
Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Byimana, Murambe Semana Emmanuel, aganira na Bwiza.com, avuga ko nyuma yo kumusura bakabona ikibazo cye, biyemeje kumusanira inzu arimo, bakayimuterera umucanga, ngo umugabo we kandi bamuhaye akazi mu mirimo y’amaboko ya VUP ajye abona amafaranga yo gukomeza kwita kuri aba bana.
Agira ati “twaramusuye, tumaze kubona ikibazo cye cy’uko ntaho agira yahinga, ntaho yasaba akazi mu gihe agifite abana bato, umugabo we twamuhaye akazi muri VUP, tuzanabasanira inzu yabo kuko irashaje kandi ntibishoboye, tuyibaterere umucanga, ubundi tuzabaha inka muri gahunda ya Girinka, kuko ku rutonde twakoze rw’abazazihabwa nabo bariho”.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, Kambayire Annonciata, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ubusanzwe amafaranga yo gufasha abatishoboye aba ahari ariko ngo ubuyobozi bw’umurenge nibwo bugena abakwiye kuyahabwa, uyu nawe ngo biramutse bigaragaye ko atishoboye, azafashwa.
Kambayire akomeza avuga ko iki kibazo agiye kugikurikirana, bakavugana n’ubuyobozi bw’umurenge, agafashwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema M.Jeanne/Bwiza.com


