Polisi ya Tanzania mu Ntara ya Kagera yataye muri yombi abavandimwe batatu bakurikiranweho kwica nyina witwa Flazia Rukera w’imyaka 99 bamuziza ko yaba ari umurozi. Aba basanzwe batuye mu Cyaro cya Mkombozi, mu Karere ka Kyerwa muri Kagera, uwo bishe ari nyina ubabyara. Bamuciye umutwe, amaguru n’amaboko, barangije barabitwara. Umuyobozi wa Polisi muri Kagera, RPC Tuntufye Mwakagamba avuga ko ” Babafashe kuko byari bizwi ko nyina bamwanze, bakamuheza bamushinja kuroga abagize umuryango we.” Video:


