Nyuma yo kuba aba 29 mu mihigo y’umwaka ushize 2016/ 2017, akarere ka Rulindo kahigiye kuza imbere ubwo kasurwaga na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV.
Ku wa 14 Ukwakira 2017, nibwo abakozi bose b’akarere ka Rulindo babonanye na Guverineri Gatabazi, barinenga bafata n’ingamba nshya zo kuzesa imihigo muri uyu mwaka w’imihigo.
Bimwe mu byasubije akarere inyuma:
-Mu gutanga amazi Kinihira, Gitanda na Shyorongi, rwiyemezamirimo yambuye abaturage, noneho nabo yamara gukora bagatema amatiyo.
-Inzu 18 zagombaga kubakirwa abarokotse Jenoside zubatswe ku kigero cya 61%
-Inzu 5 zubakirwaga abasigajwe inyuma n’amateka zakozwe ku kigero cya 61%
-Kubaka TSS (Technical Secondary School) Kisaro byakozwe kuri 35%, kuko isoko ryatanzwe ritinze
-Imanza za gacaca 497 zitararangizwa, muri zo 263 nizo zishoboka gusa, izindi 234 ntizikunda, n
’ibindi….
Guverineri Gatabazi, avuga ko bagomba gukorera hamwe bagaha umuturage serivisi abakeneraho, bakirinda kubeshya nk’uko byagaragaye kuri bamwe.
Ati : “ nimukora ibintu uko biri mugashyira hamwe, mugakorera umuturage icyo mumugomba , hagakorwa igenzura rikurikije amategeko mu gutanga amasoko ya Leta no kuyagenzura ku bahawe amasezerano y’imikoranire, bizagenda neza”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha akarere kagaragaje ko kutesa imihigo byaturutse kuri ba rwiyemezamirimo batinze kurangiza imirimo bahawe no kuba akarere karatangaga amasoko gakerewe.
Abari aho biyemeje gukorera hamwe no gukora ingenzura ku byo bahize, hanozwa umuco w’ubufatanye mu mikorero y’abakozi n’abayobozi.
Ni inama yari ihuriyemo abayobozi b’inzego z’ibanze (kugera ku kagari), abakozi bose b’akarere na za njyanama, ndetse n’inzego zishinzwe umutekano muri aka karere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kayiranga Mecky /Bwiza.com


