Imvura yatangiye kugwa mu masaa mbiri y’umugoroba wo ku wa 17 Werurwe kugeza mu masaa cyenda y’igicuku cy’uyu wa 18 Werurwe 2020, abaturage batuye mu mudugudu wa Nyabyondo, Akagari ka Rutonde, Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, abaturage bavuga ko yabasize iheruheru, ibatwara n’umwana w’imyaka itanu y’amavuko.
Aba baturage bavuze ko baraye ijoro bari hanze bitewe n’ubwoba bw’uko iyi mvura yabatwara, abandi barara bafasha bagenzi babo gusayura inzu zari zigiye gutembanwa n’umugezi uturuka ku musozi wa Kanyinya.
Bavuga ko uyu mugezi wari usanzwe uhari ariko ucamo amazi makeya ku buryo utari wagatwaye umuntu, ariko imvura yaraye igwaa yatumye umanukamo amazi menshi. Umuturage avuga ko hari umugore wari utwite watembanwe n’aya mazi ararohorwa ariko umwana yari afite aramutwara. Ati: “Yari mu nzu, asohoka nk’umuntu ugira ngo arebe ibyo hanze uko bimeze, ahita akubitana n’amazi, aramutwara. Inzu yarimo nayo yahise irengerwa n’amazi.”
Ntizihabose Emmanuel, ni umwe mu baturage basenyewe n’aya mazi. Bwiza TV yamugezeho asayura inzu ye bigaragara ko amazi n’isayo byangije urugi binafunga umuryango, ati: “Twari mu nzu, tujya kubona tubona amazi araje yinjiye mu nzu, atangira kudusangamo. Ubwo nyine ntangira gusohoka nabwo ntibyari biri gushoboka, urugi umuntu yarukingaga bikanga, duhita tuvamo twiruka, ibintu tubisigamo.”
Shumbusho Papias ni Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutonde. Yagize ati: “ Kuva saa mbiri kugeza muri uru rukerera haguye imvura ikomeye cyane, ku buryo yangije byinshi ariko by’umwihariko mu mudugu wa Ngendo hari umugezi witwa Kazabagarura wamanukanye amabuye n’ibiti.”
Gitifu Shumbusho avuga ko uyu mugezi wuzuye maze utangira gukwirakwiza amazi mu baturage, uyu mubyeyi washatse guhunga, umutwara n’umwana we w’imyaka itanu. Avuga ko abaturage barokoye uyu mubyeyi ubu uri kuvurirwa mu bitaro bya Ruli ariko kugeza icyo gihe batari bakabonye uyu mwana, ngo bishoboke ko yatwikiriwe n’isayo.
Uretse ibi bibazo aya mazi yateje nko gusenyuka kw’inzu enye no kwangirika kw’izindi 28 zari zimaze kubarurwa kandi, uyu muyobozi avuga ko yafunze n’umuhanda wa Ruli-Nyabarongo gusa ngo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Imihanda (RTDA) yabemereye kuza kubafasha kuwufungura.
Aya makuru n’arenzeho mu mashusho ari hano


