Rulindo: Umubyeyi aratabariza umwana we wakuwe mu ishuri akajyanwa mu kazi i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Mu kagari ka Gasiza, umurenge wa Bushoki muri Rulindo, hari umwana wakuwe mu ishuri ajyanwa gukora akazi ko mu rugo I Kigali. Umubyeyi we abigejeje ku nteko y’abaturage bwakeye umwana aza, ariko ntiyaharara.

Ni umwana w’umukobwa ufite imyaka 14, avuka mu mudugudu wa Karambi mu kagari ka Gasiza. Abazi iby’uwo mwana ngo amaze ukwezi atwawe n’umukecuru Gatarina bakunda kwita Nyirangirente, utuye mu mudugudu wa Buhande muri aka kagari. Uyu gatarina nawe yamuhaye umwuzukuru we utuye I Kigali.

Ubwo inteko y’abaturage yaguye y’abaturage b’akagari ka Gasiza kuri kuwa kabiri tariki ya mbere Ukwakira 2019, nibwo Mukabisangwa Domitila yaje muri batanu ba mbere aserukanye ikibazo cy’umwana we.

Ni imbere y’abaturage basaga ibihumbi bine bateraniye ku kibuga cy’umupira (bamwe bita kuri sitade), imbere y’abashyitsi banyuranye baturutse ku karere ka Rulindo n’aka ka Nyaruguru. Hari n’abakozi ba RWAMREC, baje muri gahunda ya Mobile Clinic, igamije gukemurira mu ruhame ibibazo bijyane n’ihohoterwa, ibinaniranye bigahabwa umurongo. Ni mu kiganiro kandi kinyura inyumva nkumve, kuri Radio Ishingiro ikorera mu karere ka Gicumbi.

Gatarina uri he?

Ikibazo cya Mukabisangwa cyakiranywe igishyika na benshi. “Gatarina, Gatarinaaaa, Gatarina uri he koko? Ntawe mumbonera aho hafi?” Aya ni amagambo y’umukozi ushinzwe uburinganire mu karere ka Rulindo, Dushimimana Marie Divine.

Uyu muyobozi avuga ko umwana atagombye guteshwa ishuri ngo ajyanwe gukorera amafaranga kandi atarageza igihe. Ahita yanzura aha inshingano abayobozi mu nzego z’ibanze barimo na Gitifu wa Bushoki Nzeyimana Pierre Claver, maze ati, “Gitifu, hamwe n’uw’akagari, ejo muhamagaze uwo mukecuru Gatarina, azave ku kagari umwana abonetse, umwana nataboneka nawe ntazahave”.

WhatsApp Image 2019 10 11 at 07.09.37Umwana yaraje bucya asubirayo

Umugambi wa Divine warubahirijwe, bucyeye kuwa gatatu saambiri za mu gitondo ari umwana, ari Nyirangirente Gatarina wamutwaye, arina nyina Mukabisanwa Domitile, bose baramukiye ku kagari ka Gasiza.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari, Kamali Jean de Dieu, ngo barizinduye. Ati, “njye nahageze saatatu mpabasanga, bose turaganira, umwana tumusubiza umubyeyi we. Mu biganiro umwana yavugaga ko nyina amufata nabi, ko atamwitaho, ko yibera mu kabari. Twasabye umwana kujya mu rugo agasubira ku ishuri, ubundi yazajya agira ikibazo akajya aza ku kagari tukamufasha kubikemura”.

Umwe mu baturanyi ba Gatarina, Nikuze Laurence avuga ko yabonye umwana aza, ariko agasiga imyenda ye kwa Gatarina, ngo kuko n’ubundi we na nyina bigeze kuhacumbika, akaba ahamenyereye, ari naho yakuwe ajyanwa I Kigali. Gusa uyu muturanyi avuga ko nyina aba ashaka ko babana, ngo kuko ari we mfura ye, kandi Nikuze avuga ko ibyo umwana yareze nyina ari ibyo bamuhimbiye, ngo kuko nyina bamuzi aca incuro atajya mu mayoga.

Mukabisangwa Domitila we avuga ko umwana bamumuhaye, amugeza mu rugo. Ati, “namukuye ku kagari tugerana mu rugo, nimugoroba nagiye mu itsinda ngarutse ndamubura. Nakubise agatima ku kuba atazanye imyenda, nibaza ko yasubiye kwa Gatarina abyuka ayizana, bukeye numa ngo yagiye”.

Uyu mubyeyi avuga ko nubwo umwana we yigaga akuze (mu mwaka wa gatatu afite imyaka 14) ngo yari afite umuhate kandi yaratsindaga. Ati, “mu gihembwe cya mbere yabaye uwa 5, icya kabiri aba uwa 3. Ndifuza ko Nyirangirente ajya kwerekana aho umwana ari akamuzana”.

Mu kiganiro na Mukabisangwa kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu, tariki 9 Ukwakira 2019, yemera ko umwana we abaye yiga n’ahandi bitamubuza amahoro. Avuga kandi aho akeka umwana yaba aherereye, nubwo atazi urugo. Ari we ari abaturanyi n’abakomoka kuri Gatarina, bemeza ko umwana yatwawe aba ku wo bita Yusi utuye Batsinda (umurenge wa Kinyinya)mu karere ka Gasabo.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *