Rulindo: Umuvunyi Mukuru yijeje ubufasha mu kibazo cy’ingurane kimaze imyaka 14

Sangiza iyi nkuru

Mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo haravugwa bamwe mu baturage bamaze imyaka isaga 14 bishyuza ingurane z’ibyangijwe mu ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi KININI-RUSIGA ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere ariko Urwego rw’Umuvunyi rukaba rubizeza gukurikirana ikibazo cyabo.

Aba baturage bavuga ko bamaze icyo gihe REG ibizeza kwishyurwa ariko bikarangirira aho.

Umwe mu baturage bahagarariye abandi ubwo Urwego rw’Umuvunyi ruheruka kubasura mu cyumweru gishize yasobanuye icyo kibazo cy’ingurane bamaze imyaka 14 bishyuza.

Ati : “Dufite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi wanyuze Kinini-Rusiga, wanyuze mu butaka bwacu urabwangiza none hashize imyaka 14 bataratwishyura.”

Uyu akomeza avuga ko we na bagenzi be basangiye ikibazo batumwe nimero za compte ngo bahabwe amafaranga ariko kugeza ubu batarayabona.

Yagize ati : “Kugeza ubu nta mafaranga turabona kandi bamwe baratubaruye. Aba mbere basinyiye n’amafaranga none hashize nk’imyaka itatu cyangwa ine ndetse n’abanyuma hashize umwaka bayasinyiye ariko kugeza iyi saha ntayo barabona.”

Ku ruhande rwe, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yijeje kuzakorera ubuvugizi aba baturage.

Yagize ati “Hari hasabwe ko hakorwa urutonde rw’ibirarane byose mu turere rugashyikirizwa MINALOC, nayo ikarushyikiriza MINENFRA kugira ngo ikusanye kuko niyo ishinzwe iby’imihanda noneho bakareba MINECOFIN ishinzwe iby’ingengo y’imari noneho uko igenda iboneka bakagenda bishyura.”

Umuvunyi Mukuru yakomeje agira ati “Rero iki kibazo nacyo twasabye y’uko Akarere kakora urutonde rw’aba bantu, hanyuma uwa REG bagafatanya kugira ngo ba baturage batabaruriwe nabo bashyirwe ku rutonde. Kuko turabikoraho ubuvugizi, rero nk’urwego rw’umuvunyi nibamara kuduha urwo rutonde tuzavugana na MINENFRA kugira ngo turebe ngo gahunda yo kwishyura imeze gute, kuko buri gihe haba inama na MINALOC. Iki kibazo cyakabaye cyaragaragaye mu nama z’akarere zihora zikorwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ushinzwe ubukungu, Mutsinzi Antoine , avuga ko akarere kagiye gusuzuma iki kibazo nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ikomeza ivuga.

Ati : “Twarongeye twibutsa REG ngo badufashe, si na REG gusa kuko hari n’ikibazo twagize ubwo hakorwaga umuhanda ariko nacyo twibukije RTDA kugira ngo dufatanye ibibazo by’abaturage bikemuke. Na mugitondo mbere y’uko nza hano, hari ibyo nari nabonye byari ku muhanda wa Base, bari bambwiye ko bamwe bamaze kwishyurwa ariko hari abagera kuri batatu batari bakishyuwe. Ariko turakomeza dukurikirane n’izindi nzego kugira ngo ibyo byose bikemuke.”

Abishyuza ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amashanyarazi, REG, ingurane z’ibyangijwe n’abakozi bacyo mu ikorwa rw’umuyoboro w’amashanyarazi KININI-RUSIGA ni abaturage 107 barimo 6 batabaruriwe imitungo, mu gihe 101 nabo barimo 26 bamaze kwishyurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *